Mu Rwanda kimwe n’ahandi ku Isi, abagore ni bo usanga bihariye cyane imirimo bakora amasaha menshi idahabwa agaciro yiganjemo kuvoma amazi, gushaka inkwi, guteka, kurera abana n’indi mirimo ibavuna ariko idahabwa agaciro bikaba inzitizi ikomeye cyane ku iterambere.
Iyo uganiriye n’abagore hirya no hino mu gihugu, bahuriza ku kuvuga ko iyi mirimo ibatwara umwanya wabo wose, ntibabone uko bajya mu yindi ibabyarira inyungu.
Kuba abagabo benshi bayibaharira ngo bigira ingaruka zirimo kubavuna, kuzitira urugendo rw’uburinganire n’ubwuzuzanye kuko usanga icyumvikana nk’iy’abagore gusa, rimwe na rimwe bigakurura ihohoterwa kuko abagore birirwa muri iyi mirimo itabarwa nk’iyinjiza amafara mu muryango.
Uwamurera Yvonne avuga ko yahuye n’ihohoterwa ryaturukaga ku mirimo myinshi yo mu rugo, yakoraga ariko ntihabwe agaciro.
Ati “Nari nzi ko imirimo yose ireba abagore indeba ari inshingano zanjye nakoraga imirimo yose nkavunika, nabwira umwana wanjye w’ umuhungu ngo akubure kuko ariwe wari mu kuru, ise akambwira ngo ntagomba kubikora atazaba imbwa, ubwo narabyukanga ngategura abana nkajyaguhiga, nazana nk’ ijerekani umwe y’amazi mvuye mu murima ntigire icyo imara yabura amazi yo gukaraba ugasanga arankubise.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, avuga ko hashyizwe imbaraga mu kwimakaza ihame ry’uburinganire.
Ati “Iyo turebye uruhare rw’umugabo n’umugore cyangwa umukobwa n’umuhungu mu mirimo itishyurwa ikorerwa mu rugo, tubona hari intambwe igenda iterwa, cyane ko dufite byinshi tureba byagezweho, kuko uyu munsi wa none twishimira ko dufite politikI y’uburinganire ituma umugore n’umugabo bumva ko bombi bafite amahirwe yo kugira ibyo bakorera umuryango ntawe uhejwe. Iyo politiki yatumye uyu munsi wanone tubona ko hagati y’umugore n’umugabo, uburinganire bugenda bwumvikana, ko imirimo yo mu rugo ari ngombwa kandi ifite agaciro mu buzima”.

Umuyobozi wa UN Women mu Rwanda, Tikikele Tadele Alemu avuga ku mpamvu mu bihugu bitandukanye, abagore bakora imirimo myinshi ntihabwe agaciro.
Ati” Ni imyumvire n’ imigenzo ishingiye ku gitsina, aho mu buryo bwa gakondo sosiyeti zitekereza ko abagore aribo bagomba kwita ku mirimo yo kwita ku muryango no kubandi bityo abagore bagahora bafite inshingano nyinshi zokwita ku rugo no ku muryango zikababuza kubona amahirwe no kwitabira ibikorwa bibyara inyungu, nko kwigaragaza nk’abashoramari, kujya mu buyobozi cyangwa ba rwiyemezamirimo. Ni ingenzi cyane guhindura iyo myumvire kuko ari imwe mu nzitizi zikomeye zibangamira uruhare rw’abagore mu iterambere”.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buringanire n’Iterambere ry’Umugore, UN Women, bwagaragaje ko hakiri umubare munini w’abagore bakora imirimo ititabwaho, cyangwa ngo ihabwe agaciro ugereranije n’iy’abagabo bakora.
Uturere 8 twakorewemo ubwo bushakashatsi, byagaragaye ko mu cyaro umugore akora amasaha 7 mu mirimo idahabwa agaciro, mu gihe umugabo akora iyo mirimo amasaha agera kuri 2 gusa.
Mukanyandwi Marie Louise
