Categories: Amakuru

Brazil: Abantu 6 baguye mu mpanuka ya kajugujugu ebyiri zagonganye

Muri Brazil abantu batandatu bapfuye nyuma y’uko kajugujugu ebyiri zigonganiye mu kirere hejuru y’Umujyi wa Rio de Janeiro, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwaho.

Abashinzwe umutekano batangaje ko hatangijwe iperereza rigamije kumenya icyateye iyi mpanuka, yabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 14 Kamena 2026, mu gace ka Recreio dos Bandeirantes, gaherereye mu burengerazuba bw’uyu mujyi.

Abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro bavuze ko izo kajugujugu, zabanje kugongana mu kirere mbere yo kugwa muri parikingi y’imodoka z’ikigo gicuruza imodoka zikoresha amashanyarazi, bituma imodoka zigera kuri 20 zifatwa n’inkongi y’umuriro.

Umuvugizi w’ishami rishinzwe kuzimya inkongi, Fabio Contreiras, yavuze ko kuzimya uwo muriro byagoranye kubera imyuka ihumanya, kandi ishobora guteza ibibazo ku buzima yasohokaga muri batiri za ‘lithium-ion’ z’izo modoka.

Yagize ati “Iyo ubu bwoko bwa batiri bufashwe n’umuriro, busohora imyuka y’ubumara bwinshi kandi bugatuma ubushyuhe n’ubukana bw’umuriro byiyongera cyane.”

Yakomeje avuga ko kuzimya umuriro w’imodoka ikoresha amashanyarazi bisaba amazi yikubye inshuro eshatu cyangwa enye, ugereranyije n’akenewe mu kuzimya umuriro w’imodoka isanzwe.

Contreiras yongeyeho ko aho impanuka yabereye hatuwe cyane, kandi umubare w’abapfuye wari kuba munini cyane iyo izo kajugujugu zitagwa muri icyo cyanya cy’imodoka.

Yavuze ko abatabazi basanze imwe muri kajugujugu irimo gushya hagati y’imodoka zafashwe n’umuriro, irimo abantu batanu bose bapfuye. Indi kajugujugu yabonetse nko muri metero 100 uvuye aho iya mbere yari iri, ikaba yari itwaye umupilote wenyine na we wapfuye.

Ibisigazwa by’izo kajugujugu byabonetse mu ntera y’amajana y’amametero uvuye aho impanuka yabereye. Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umwotsi mwinshi uzamuka uva muri icyo cyanya cy’imodoka ukajya mu kirere.

Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

4 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

12 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago