Muri Brazil abantu batandatu bapfuye nyuma y’uko kajugujugu ebyiri zigonganiye mu kirere hejuru y’Umujyi wa Rio de Janeiro, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwaho.
Abashinzwe umutekano batangaje ko hatangijwe iperereza rigamije kumenya icyateye iyi mpanuka, yabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 14 Kamena 2026, mu gace ka Recreio dos Bandeirantes, gaherereye mu burengerazuba bw’uyu mujyi.
Abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro bavuze ko izo kajugujugu, zabanje kugongana mu kirere mbere yo kugwa muri parikingi y’imodoka z’ikigo gicuruza imodoka zikoresha amashanyarazi, bituma imodoka zigera kuri 20 zifatwa n’inkongi y’umuriro.
Umuvugizi w’ishami rishinzwe kuzimya inkongi, Fabio Contreiras, yavuze ko kuzimya uwo muriro byagoranye kubera imyuka ihumanya, kandi ishobora guteza ibibazo ku buzima yasohokaga muri batiri za ‘lithium-ion’ z’izo modoka.
Yagize ati “Iyo ubu bwoko bwa batiri bufashwe n’umuriro, busohora imyuka y’ubumara bwinshi kandi bugatuma ubushyuhe n’ubukana bw’umuriro byiyongera cyane.”
Yakomeje avuga ko kuzimya umuriro w’imodoka ikoresha amashanyarazi bisaba amazi yikubye inshuro eshatu cyangwa enye, ugereranyije n’akenewe mu kuzimya umuriro w’imodoka isanzwe.
Contreiras yongeyeho ko aho impanuka yabereye hatuwe cyane, kandi umubare w’abapfuye wari kuba munini cyane iyo izo kajugujugu zitagwa muri icyo cyanya cy’imodoka.
Yavuze ko abatabazi basanze imwe muri kajugujugu irimo gushya hagati y’imodoka zafashwe n’umuriro, irimo abantu batanu bose bapfuye. Indi kajugujugu yabonetse nko muri metero 100 uvuye aho iya mbere yari iri, ikaba yari itwaye umupilote wenyine na we wapfuye.
Ibisigazwa by’izo kajugujugu byabonetse mu ntera y’amajana y’amametero uvuye aho impanuka yabereye. Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umwotsi mwinshi uzamuka uva muri icyo cyanya cy’imodoka ukajya mu kirere.
