Intambara ihanganishije Iran na Amerika ifatanyije na Israel yaba igiye kurangira, icyizere kigaturuka ku kuba Amerika yumvikanye na Iran ku isinywa ry’amasezerano y’amahoro, azanatuma iyi ntambara yahitanye benshi ikangiza byinshi irangira burundu.
Minisitiri w’Intebe wa Pakistani, Shehbaz Sharif, ari na we muhuza w’impande zihanganye, yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bemeranyijwe ku mwanzuro wari utegerejwe, wo gusinya amasezerano y’amahoro ndetse bakaba bahise bahagarika imirwano.
Shehbaz yagize ati “Impande zombi zatangaje ko ibikorwa bya gisirikare bihagaritswe kandi burundu ku mpande zose z’urugamba, harimo no muri Libani”.
Shehbaz yakomeje agira ati “Turashimira Amerika na Irani ku bushake n’ubwitange bagaragaje mu gushaka umuti wa dipolomasi w’aya makimbirane. Turanashimira byimazeyo abavandimwe bacu bagize uruhare muri ubu buhuza, cyane cyane ubuyobozi bw’ikirenga bwa Leta ya Katari, ku nkunga bwatanze kugira ngo aya masezerano agerweho”.
Yongeyeho ati “Turashimira kandi by’umwihariko ubuyobozi bufite icyerekezo bw’Ubwami bwa Arabiya Sawudite na Repubulika ya Turukiya, ku ruhare runini bagize muri iki gikorwa”.
Umuhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano ku mugaragaro uzaba ku wa Gatanu, tariki ya 19 Kamena 2026 ukazabera mu Busuwisi.
Perezida wa Leta zunze Ubumwe zaAmerika, Donald Trump, na we yemeje ko ayo masezerano yarangije gutegurwa.
Ati “Amasezerano yarangije gutegurwa burundu, Leta zunze Ubumwe zaAmerika zivanye ibyo kugota ibyambu bya Iran, kandi umuhora wa Hormuz uzahita wongera kuba nyabagendwa”.
Ifungwa ry’umuhora wa Hormuz ryari ryazahaje abatuye Isi n’ubukungu muri rusange, kuko ari wo unyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bijya gukoreshwa ku Isi hose, bikaba byari byaratumye igiciro cyabyo gitumbambagira bikabije.
