Abanyamuryango ba RPF inkotanyi bo mu karere ka Bugesera bateraniye kuri sitade ya Bugesera mu bikorwa byo kwamamaza abakandida Depite b’Umuryango ku rwego rw’Akarere, bishimiye ibyiza umuryango wabagejejeho.
Bagaragaje ko hari byinshi byo gushingiraho byagezweho, harimo guhabwa umuhanda wa Sonatube -Gahanga – Bugesera bavuga ko utarakorwa kugira ngo uve Nyamata ujya Kigali byasabaga amasaha ane byibuze, ariko ubu urugendo rutakirenza iminota 30, si ibyo gusa kuko ubu hagiye kuzura n’ikibuga mpuzamahanga cy’indege kizatuma aka karere gatera imbere bakanashimira ko bahawe amazi ndetse n’amashuri.
Byagarutsweho kuri uyu wa gatatu taliki 3 Nyakanga 2024 ubwo hamamazwaga abakandida Depite b’umuryango wa FPR n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Mukarugwiza Annonciata Ukuriye ibikorwa byo kwamamaza RPF Inkotanyi mu Karere ka Bugesera avuga ko Chairman Paul Kagame yakuye Akarere ka Bugesera mu icuraburindi yimakaza ubumwe bw’abanyarwanda.
Ati” Mwese murabizi yadukuye mu icuraburindi ry’ironda koko n’ironda karere ahagarika Jenoside yimakaza ubumwe bw’abanyarwanda, uwo ntawundi ni nyakubahwa Chairman Paul Kagame, aka karere ka Bugesera kari akarere kahejwe, gafite amateka mabi ukoherejwemo akumva ko atagomba kugira ubuzima, ariko ubu aka karere ka Bugesera ni ubuzima kuri buri muntu wese, ni Akarere kifuzwa, ni Akarere k’ubudasa, yaduhinduriye amateka”.
Mukarugwiza akomeza avuga ko begerejwe ibikorwa remezo batagiraga, ndetse ko Nyakubahwa Paul Kagame yagize abaturage ba Bugesera abo baribo ubu ngubu.
Ati” Umuturage w’Akarere ka Bugesera afite uburenganzira nk’ubwabandi bose ni akarere katagiraga igikorwa remezo na kimwe, nta mazi, nta mashanyarazi, nta mihanda muri make nta buzima bwari mu karere ka Bugesera, nya kubahwa Paul Kagame ubu yatugize abo turibo ubungubu ”
Bamwe mu baturage bari baje muri iki gikorwa bavuga aho FPR inkotanyi yabakuye n’aho ibagejeje.
Nguweneza Jean Bosco avuga ko umuryango wa FPR inkotanyi wamubaye hafi nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi,
Ati” FPR yambaye hafi inyubakira inzu, inshyira mu ishuri kubw’imiyoborere myiza ndiga ndarangiza, FPR ni ntagereranywa ntari kumwe nayo ntaho nagera nkaba mfite intumbero kubw’imiyoborere myiza ko hamwe nababariye, hamwe nabereye impfubyi ko nzajya kuhubaka ibitaro ngo mbashe gufasha ba banyarwanda bo mu gace nkomokamo, ibi byose bikaba bitashoboka ntarikumwe na FPR inkotanyi”.
Marie Twiringiyimana wo mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera avuga ko FPR hari aho yamuvanye naho imugejeje byose abikesha imiyoborere myiza ya Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda.
Ati” Nari umwe mu bagore bari mu bukene bukabije, ariko kubw’imiyoborere myiza ya FPR Inkotanyi nkaba narabashije kwiteza imbere ntagisabiriza ahubwo mbasha kw’igira n’umuryango wanjye, mbere y’umwaka wa 2000 nari mfite ubukene bukabije, nza kujya mu itsinda n’abandi bagore mfatamo amafaranga ncuruza amajipo nyuma nzakwegera ubuyobozi bw’umurenge wacu wa Ruhuha banguriza ibihumbi 100 muri Viyupi njya mu bworozi bw’ingurube iterambere ritangira rityo nishyura Viyupi ubwo bworozi bukomeza kumfasha mbikesha imiyoborere myiza y’umuryango FPR nkotanyi”.
Abakandida Depite ba FPR basabye abaturage gutora uzabagirira umumaro.
Rutayisire Jackson Umukandida Depite wa FPR inkotanyi wo mu Umurenge wa Nyamata muri Bugesera yasabye abaturage kuzatora Nyakubahwa Chairman wa FPR inkotanyi Paul Kagame kuko bazaba bashyize abanyarwanda mu bwishingizi bw’umutamenwa.
Ati” Ndagira ngo mwese mbahamagarire kuzatora Nyakubahwa Chairman Paul Kagame nk’Intare iyoboye izindi Ntare kandi ni tumara kumutora muzibuke gutora ku gipfunsi kibumbatiye ubumwe, Demokarasi, n’Amajyambere, kumutora ni ugushyira mu bwishingizi abanyarwanda bw’umutamenwa”.
Umukandida Depite Mukandanga Speciose ashimira FPR ko yubatse amashuri mu Karere ka Bugesera abari barabujijwe amahirwe yo kwiga mbere ya Jenoside babonye uburenganzira bwo kwiga.
Ati” Mbere ya Jenoside uburezi mu karere ka Bugesera abemererwaga gukomeza amashuri yisumbuye bari mbarwa, abenshi ntibabonaga amahirwe abemerera, ariko uyu munsi ntawe ucyemererwa arahatana agatsinda, mbere ya Jenoside Akarere ka Bugesera kari gafite amashuri y’ibanze atarengeje 49 uyu munsi tugeze ku mashuri 153, ishuri ryisumbuye ryari 1 naryo ryitwa iry’impunzi zaturutse i Burundi, uyu munsi dufite amashuri y’uburezi bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri 73, kaminuza nta n’imwe yahabaga ubu arahari byose twabigezeho tubikesha umukandida wacu Paul Kagame n’umuryango wacu FPR Inkotanyi byose ni ubudasa bwa Bugesera bikaba amahirwe ku rubyiruko rwacu “.
Abakandida Depite b’Umuryango FPR Inkotanyi bo mu Karere ka bugesera harimo, Uwitije Clementine, Mukandanga Speciose na Rutayisire Jackson bakaba bagaragaje imigambi n’imigabo by’umuryango FPR Inkotanyi n’umukandida Paul Kagame basaba abaturage kuzamutora 100%.
Mukanyandwi Marie Louise