Abakaridinali bo muri Kiliziya Gatolika kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Mata, batoye umushumba mushya wa Kiliziya ku Isi usimbura Papa Francis witabye Imana mu kwezi gushize.
Nyuma y’amasaha menshi imbaga y’abakristu Gatolika bategereje Kandi basabira ko babona umushumba mushya uyiyobora ku isi, mu masaha y’umugoroba yo kuri uyu wa 08 Gicurasi 2025, umwotsi w’umweru wagaragaye, bihita byemezwa ko Papa mushya yabonetse.
Papa mushya wabaye uwa 267, yatorewe muri Chapelle ya Sixtine i Vatican ahagaragaye umwotsi w’umweru.
Prevost w’imyaka 69, yavukiye i Chicago muri Illinois, aba Papa wa mbere ukomoka muri Amerika. Afite uburambe mpuzamahanga, aho yamaze igihe kinini mu bikorwa by’ubumisiyoneri muri Amerika y’Amajyepfo, by’umwihariko muri Peru, aho yayoboye diyosezi ya Chiclayo kuva 2014 kugeza 2023.
Yize imibare muri Villanova University, ahavana impamyabumenyi ya mbere, akomereza amasomo ya tewologiya muri Catholic Theological Union i Chicago, hanyuma yoherezwa i Roma kwiga amategeko ya Kiliziya (canon law) muri Kaminuza ya Saint Thomas Aquinas.
Papa mushya atowe nyuma y’aho habaye ibyiciro bitanu by’itora birimo kimwe cyabaye tariki ya 7 Gicurasi n’ibindi bine byabaye ku ya 8 Gicurasi.
Mukanyandwi Marie Louise
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…
Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…