Vatikani :Umwotsi w’umukara wongeye kugaragara, Papa mushya ntaratorwa.

Ku munsi wa kabiri w’inama y’abakardinali (conclave) ibera i Vatikani, umwotsi w’umukara wongeye kugaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, uvuye kuri chapelle ya Sistine, ikimenyetso cy’uko amatora ya kabiri yo gushaka umusimbura wa Papa Fransisiko atigeze atanga umwanzuro.

Abakardinali batorera mu ibanga rikomeye, batari kumwe n’abakirisitu, bakomeje gushakisha uzasimbura Papa Fransisiko uherutse kwitaba Imana ku wa 21 Mata 2025. Nta n’umwe mu bakandida wigeze agira amajwi angana na bibiri bya gatatu asabwa kugira ngo atorerwe kuyobora Kiliziya Gatolika.

Mu gihe amaso ya benshi bayahanze kuri chapelle ya Sistine, imbaga y’abakirisitu n’abandi bantu benshi bateraniye ku rubuga rwa Mutagatifu Petero bategereje kubona umwotsi w’umweru, nk’ikimenyetso cy’uko Papa mushya yatowe.

Umwe muri bo, Guillaume Semugisha, umunyeshuri ukomoka mu Burundi wiga i Roma, yabwiye RFI ko azajya agaruka buri munsi kugeza abonye umwotsi w’umweru.

Abantu baturutse mihanda yose barareba iki gikorwa

Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, abakardinali bongera gutora. Naramuka nta mwanzuro ubonetse, umwotsi w’umukara uzongera kugaragara ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ku isaha ya Greenwich (17h00 TU). Ariko nibaramuka bumvikanye kuri Papa mushya, umwotsi w’umweru ni wo uzahita ugaragara, nk’uko bisanzwe bigenda.

Conclave irakomeje, kandi nta wamenya igihe izamara. Mu mateka aheruka, byatwaye iminsi ibiri gusa kugira ngo hatangazwe Papa mushya: Papa Benoît XVI mu 2005 na Papa Fransisiko mu 2013.

Muri uyu mwaka, abakardinali bagera kuri 130 baturutse mu bihugu birenga 70 bitabiriye conclave. Hari abaturutse bwa mbere mu bihugu nka Cap-Vert, u Rwanda na Haïti, ibintu bamwe bavuga ko bishobora kugorana mu biganiro no kugera ku mwanzuro.

Ubu buryo bw’amatora bukurikiza umuco wihariye wubakiye ku mabwiriza akomeye. Abakardinali babanza gusenga, bakarahira mu rurimi rwa Kilatini bafite Bibiliya ku ntoki, basezeranya kudatangaza ibiri kubera imbere muri chapelle.

Bamaze kwinjira muri chapelle ya Sistine, bahita bashyirwa ahatagera internet cyangwa telefone kugira ngo hubahirizwe ibanga rikomeye rigomba kuranga aya matora, akurikiwe n’abakirisitu benshi n’abanyamakuru barenga 5,000 baturutse hirya no hino ku isi

Mukanyandwi M. Louise

Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

51 minutes ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

9 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago