Categories: AmakuruPolitiki

Rusizi: Abikorera basabwe kwitegura kubyaza umusaruro icyambu kigeze kuri 85% cyubakwa

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yasabye abikorera bo mu Ntara y’Iburengerazuba kwitegura gukoresha amahirwe azanwa n’icyambu cya Rusizi kiri hafi kuzura, nyuma yo gutangaza ko ubu kimaze kugera kuri 85% by’imirimo y’ubwubatsi.

Icyambu kiri kubakwa mu Budike, ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rusizi, kizaba gifite serivisi z’ingenzi zirimo iz’imisoro, ububiko bw’ibicuruzwa, kwakira no guhagurukiraho ubwato butwara abagenzi n’ibicuruzwa.

Mu rugendo yagiriye aho ibikorwa biri kubera, Minisitiri Gasore yagaragaje ko iki cyambu kizagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuhahirane n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, by’umwihariko hagati y’u Rwanda n’ibihugu bituranyi.

Ati “Igihe ibikorwa bizaba birangiye, tuzaba dufite icyambu cyifashishwa mu gutwara ibicuruzwa n’abantu binyuze mu Kiyaga cya Kivu. Ibi bizafasha mu kongera ubucuruzi no guteza imbere akarere.”

Yibukije kandi ko icyambu cya Rubavu cyamaze kuzura, bityo bikaba byunganira ibikorwa remezo mu turere dukora ku Kiyaga cya Kivu, bikarushaho guteza imbere urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo yanasuye inyubako nshya iri ku mupaka wa Rusizi ya 2 izatangirwamo serivisi zihuriweho n’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yavuze ko imirimo nayo igeze ku rugero rushimishije kandi izafasha kunoza imitangire ya serivisi.

Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy’imirimo yo kubaka icyambu cya Rusizi kizarangira mu mpera z’umwaka wa 2025, kikazatangira gutanga serivisi mu kwezi kwa Mutarama 2026

Mukanyandwi Marie Louise

Ubumwe

Recent Posts

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

8 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago