Home AMAKURU ACUKUMBUYE COVID-19 : “Ukena ufite itungo rikakugoboka! Twize amasomo y’Umwuka na y’ubuzima busanzwe.”...

COVID-19 : “Ukena ufite itungo rikakugoboka! Twize amasomo y’Umwuka na y’ubuzima busanzwe.” Pastor Basebya Nicodème

Turabaramutsa amahoro y’Imana basomyi bacu. Dukomeje kubashimira ko mufata umwanya wanyu mugasoma inyigisho n’ibitekerezo tugenda twandika twizera ko birushaho gufasha benshi muburyo bwo kongera ubumenyi muby’ijambo ry’Imana kimwe no gukura muby’umwuka.

Nifuje ko twakongera gusubiza amaso inyuma tukareba ibihe byazanywe na Covid 19 tumaze iminsi turi kunyuramo cyane cyane tugamije kureba amwe mu masomo ibyo bihe bizadusigira.  Iki cyorezo cyayogoje isi, hano iwacu mu Rwanda kiracyariho ariko kandi kiri kugenda kigabanya ubukana. Nizera ko haba mu byiza no mubibi bitugeraho, Imana iba yabirekuye ngo bitubeho kandi ntabwo ibikorera kutwanga cyangwa kutugerageza, ndahamya ko muri byose bidushyikira mu buzima bwa hano ku isi, Imana iba ifite umugambi mwiza ku buzima bwacu cyane cyane ubuzima bw’iby’umwuka.

Birashoboka ko hari umuntu udafite isomo yaba ari kwiga bifatiye kuri Covid 19 n’ingaruka zayo ariko icyo navuga nuko buri wese afashe akanya ko gutekereza neza, ntiyabura isomo asanga ari kwigishwa cyangwa yamaze guhabwa n’ibyo yaciyemo muri iki gihe cy’icyorezo.

Reka mbisegureho ko ngiye kubasangiza make muri menshi mu masomo maze guhabwa n’ibihe bya Coronavirus:

Maze kumva ko iki cyorezo cyakwiriye hafi mu bihugu byose byo ku isi, kikaba nta muntu n’umwe gitinya haba mubakomeye no muboroheje, haba mubihugu by’ibihangange haba no mubihugu biri hanyuma y’ibindi muby’ubukungu n’ubuzima, nasanze Bibiliya ivuga ukuri kubyerekeye ibimenyetso bizaranga iminsi y’imperuka. Bibiliya itubwira ko hazabaho ibihe birushya, ikindi ikatubwira ko hazaduka ibintu bidasanzwe ku isi harimo n’indwara z’amayoberane. Urwandiko rwa 2 rwandikiweTimoteyo 3:1 havuga ngo “Umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya.” Hari ubwo umuntu umwe yanyura mubihe biruhije cyangwa agace k’isi nk’igihugu kimwe kikaba cyaca mubihe biruhije ibyo bikaba bitakwitwa ibimenyetso by’imperuka ariko ikintu gifata isi yose kigahangayikisha baba abatunzi, abanyabwenge, abanyepolitike n’abanyamadini, abategetsi n’abategekwa, abato n’abakuru icyarimwe ntabwo twagifata nk’ikintu gisanzwe. Yesu yabwiye abigishwa be ati “…kandi hazabaho inzara n’ibyorezo by’indwara. Hazabaho n’ibiteye ubwoba, n’ibimenyetso bikomeye biva mu ijuru” (Luka 21:11). Umuntu yavuga ati “ibyorezo by’indwara ntagihe bitabayeho!” Uku ni ukuri ariko kandi ibyorezo bikwiragira isi yose mukanya gato bigahagarika ibintu byose mubice binyuranye by’ubuzima ndatekereza ko byaba byarabaye bike kuva isi yaremwa. Iki cyorezo cyatumye ndushaho kwizera ibyanditswe muri Bibiliya.

Muri iki gihe kandi nigiyemo akamaro k’itorero no guterana kwera. Nyuma y’uko amazu asengerwamo akinzwe hirindwa amateraniro y’abantu benshi yatuma hakomeza kubaho ikwirakwizwa ry’icyorezo, abantu benshi twisanze tudafite uburyo bwo kuramya no gusenga Imana uko byari bisanzwe. Bamwe twisanze dukwiye kwirwanaho twigaburira ijambo ry’Imana no kwisengera ku giti cyacu no mu miryango mu ngo zacu abandi twasanze twari dutunzwe no kugaburirwa, dusanga tudashoboye kugira icyo twakwimarira muby’umwuka bityo twicwa n’inzara n’inyota, ndetse bamwe twisubirira mubyo twari twarazibukiriye kubwo kubaha Imana. Nasanze rero guterana kwera bifite akamaro gakomeye muburyo bwo kubungabunga ubuzima bwo mu mwuka. Nasanze kandi igihe cyose hari amahirwe yo guteranira hamwe no kwigishwa ijambo ry’Imana, byaba byiza umuntu azirikanye ibyo yigishwa akabibika mu mutima we bikazamubera impamba mugihe hateye amapfa muby’umwuka. Igihe tujya mumateraniro ntibikwiye gukorwa nk’akamenyero cyangwa umugenzo gusa, ahubwo umuntu akwiye kwitwararika inyigisho ahabwa muri ayo makoraniro y’abasenga bityo bikamukuza kugera k’urugero nawe ashobora kuba yakwigaburira ijambo ry’Imana kimwe no kurigaburira abandi. Iki gihe turi gucamo cyaruhije abantu bizeye Imana ariko bagahora bategereje ko bagaburirwa cyangwa basengerwa gusa. Nasanze dukwiye gukura tukava muby’ubwana aho duhora duhanze amaso abatuyobora muby’umwuka ntacyo twakwimarira igihe abo bayobozi baba batagishoboye kudufasha cyangwa kutuyobora.

Si amasomo y’iby’umwuka gusa nize. Muri iki gihe gishize abantu benshi bisanze imirimo n’ibyo bari basanzwe bakora byahagaze. Benshi batakaje imirimo yabinjirizaga amafranga abandi ibyinjiraga biragabanuka k’urugero rukomeye bityo bisanga kwifasha cyangwa gutunga imiryango yabo bigoranye cyane. Isomo ry’ubuzima nize riturutse kuri iri hagarara ry’imirimo yinjizaga ibidutunga, ni ukumenya iby’umugani wa nyamutegera akazaza ejo. Abantu benshi tubayeho muburyo bwo ku munsi ku munsi. Ndavuga ko turwana no kureba ko twabona ifunguro ridutunga uyu munsi wa none gusa ariko ntiduterere ijisho kuri ejo hazaza. Kuri bamwe, usanga ibyo twinjiza nk’imishahara cyangwa ibihembo tubirangizanya n’uwo munsi cyangwa uko kwezi gusa ntagutekereza ko ejo byashoboka, akazi cyangwa umurimo wampeshaga amafunguro ugahagarara cyangwa simbe ngishoboye gukora ngo mbone ibintunga cyangwa ibitunga abanjye. Ikintu cyo kuzigama no guteganiriza ejo hazaza ni isomo rikomeye dukwiye kuzasigirwa na Coronavirus. Nubwo umuntu yaba yinjiza amafranga make, uko yaba angana kose nibyiza gutekereza uko wajya uzigama ho make make yazakugoboka mubihe by’amage. Umunyarwanda avuga ko ukena ufite itungo rikakugoboka! Abantu batari barizigamye cyangwa ngo biteganirize naho yaba itungo rigufi, ubucuruzi buciriritse, ubwizigame mu ishyirahamwe cyangwa ikimina cyangwa kugura igikoresho runaka ukakibikaho ifaranga mu rugo ndizera ko mwamfasha guhamya ko tutazongera kugira uburangare bwo kurya byose uyu munsi tukabiherengeteza nkaho ejo inda itazaba ishaka kurya.

Mwene Data mvuze bike cyane mu masomo ndi kwiga muri ibi bihe by’icyorezo, nzi ko buri nawe waba ufite byinshi wasangira n’abandi ku masomo wize cyangwa ukomeje kwiga. Icy’ingenzi nuko ibi bihe bitadusiga uko byadusanze ahubwo dukwiye gufata ingamba nshya z’ubuzima haba m’uburyo bw’umwuka haba no muburyo bw’umubiri. Reba niba hari impinduka ukwiye kugira mu mibereho yawe ituma ubaho muburyo bunoze kurusha uko wari ubayeho mbere ya Covid 19 maze ufate icyemezo cyo guhindura imyitwarire n’imikorere, ejo utazongera gutungurwa. Imana ibidufashemo.

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro  cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here