Home AMAKURU ACUKUMBUYE Dore ibiribwa 4 ukwiye kwirinda kurya nijoro

Dore ibiribwa 4 ukwiye kwirinda kurya nijoro

Mu gihe umuntu yifuza gusinzira neza nijoro, ni byiza kwitondera ibyo afata nk’amafunguro mu masaha y’umugoroba.Nk’uko bitangazwa n’urubuga www.grazia.fr dukesha iyi nkuru, ngo ibiribwa byose si ko ari byiza kubirya nijoro, kuko hari bimwe bibangamira ibitotsi, ndetse bigatera umubiri gufata ibiro bitari byinshi.

Ese ibi biribwa byaba ari ibihe? Ni ibiribwa by’ubwoko bune.

Ibinyamasukari

Kurya ibinyamasukari nijoro bitera umuntu kudasinzira neza bigatera n’umubyibuho.

Ku mwanya wa mbere haza ibinyamasukari, nka bombo, amakeke (cakes) n’ibindi biryohera byose bishobora gutuma isukari izamuka mu mubiri bikanatera kudasinzira neza. Ikindi, ngo iyo umuntu ariye ibinyamasukari nijoro, bituma umubiri ubyuka wongera kuyamusaba ku munsi ukurikiye. Ibi kandi byiyongeraho kuba amasukari atera amenyo kurwara.

Inyama zaciye mu nganda

Kurya inyama zatunganirijwe mu nganda nijoro si byiza.

Kurya inyama zahinduwe cyangwa zacishijwe mu ruganda nimugoroba nabyo ngo si byiza nk’uko uru rubuga rubitangaza. Ngo uretse kuba zifite ibinure, ziba zirimo umunyu mwinshi, zikaba zishobora gutuma umuntu abyimba inda, ndetse zikanatera umubiri kurekamo amazi ibyo bita rétention d’eau mu rurimi rw’igifaransa.

Amafiriti cg ibindi byatetswe binyujijwe mu mavuta

Amafiriti kimwe n’ibindi byatetswe binyujijwe mu mavuta gusa kubirya nijoro si byiza.

Ifiriti nazo zirabujijwe kuzirya nimugoroba. Zibamo ibinure, zikaremera Kandi zigatera umubiri gufata ibiro bitari ngombwa. Ibi rero byatera umuntu ukunda kuzirya nijoro kwibasirwa n’indwara zifata umutima.

Imbuto zikungahaye kuri vitamine C

Kurya imbuto zikungahaye kuri vitamine C bituma umuntu yaribwa mu gifu kubera aside zifite.

Ibiribwa biza ku mwanya wa 4 mu byo umuntu akwiriye kwirinda kurya nijoro, ni imbuto zikingahaye kuri vitamine C. Ibi twavugamo nk’indimu, amacunga, amapera, inkeri n’inanasi. Izi mbuto ngo biba byiza kuzirya mu gitondo aho kuzirya nijoro. Bitewe na aside zigira, zishobora gutera kuribwa mu gifu, naho isukari zifite ikagabanya ibitotsi by’umuntu waziriye. Ikindi ngo iyi vitamine C iba muri izi mbuto itera uwaziriye kujya kwihagarika kenshi, ibi bikaba byabangamira ibitotsi by’uwaziriye mu ijoro.

Uretse kwirinda gufata amafunguro arimo ibiribwa twavuze haruguru, ni byiza gufata amafunguro hakiri kare, byibura amasaha 2 mbere yo kuryama, kugira ngo umuntu agere ku buriri igifu cyamaze gukora umurimo wacyo.

Iyo umuntu aryamye, igifu gikoresha umwanya munini mu gutunganya ibyo cyakiriye. Kujya mu buriri igifu kicyuzuye rero ngo byamutera kubabara mu nda. Ikindi, umubiri ubika ibinure byinshi iyo umuntu ariye agahita ajya kuryama igifu kitaramara gutunganya ibyo yariye.

Olive Uwera

1 COMMENT

  1. Murakoze cyane ku bumenyi mutwunguye! Mbese haba hari n’ibiryo umuntu yaba adakwiriye gufata ku manywa?! Ese ku muntu ikawa itabuza gusinzira, kuyinywa agiye kuryama hari ikibazo byamutera?!
    Murakoze!

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here