Home AMAKURU ACUKUMBUYE Dore impamvu abagore benshi batanga kugira ngo badakora imibonano mpuzabitsina !

Dore impamvu abagore benshi batanga kugira ngo badakora imibonano mpuzabitsina !

Hari impamvu nyinshi, zishobora gutuma umugabo cyangwa umugore yumva atari mu mwanya mwiza wo kuba yakora imibonano mpuzabitsina. Ariko mu bushakashatsi bwagaragaye ni uko abagore bagira impamvu bahuriraho, mu gihe bumva batifuza gukora imibonano mpuzabitsina.

Uyu munsi Ubumwe.com bwifashishije urubuga e-sante, bwabateguriye impamvu abagore benshi bahuriraho iyo bagiye guhakana gukora imibonano mpuzabitsina.

” Ndananiwe”

Muri rusange abagore nibo bakunda gutanga impamvu kugira ngo badakora imibonano mpuzabitsina. Ubushakashatsi bwashyizwe hanze n’umushakashatsi mu by’imibonano mpuzabitsina Isabelle Braun-Lestrat,. Yagaragaje ko abagore aribo banyira bayazana mugushakisha impamvu zurudashira. « Ndaza kuzinduka » Igisoba cya ndananiwe ni kimwe gikunda kugaruka kenshi.

” Ndi kwumva umutwe umbabaza”

Ubushakashatsi bwashyizwe hanze bwari buhagariwe n’umuhanga muby’imibonno mpuzabitsina Isabelle Braun-Lestrat  bwagaragaje ko uretse ubusabane n’umunezero umugabo n’umugore bagira iyo bamaze gukora imibonano mpuza bitsina, ahubwo imibonano mpuzabitsina ari umuti w’ibintu byinshi,ndetse n’ububabare bw’umutwe burimo.

Bugaragaza ko aho kugira ngo wihutire gufata ibinini cyangwa undi muti runaka w’umutwe ahubwo wahitamo gukora imibonano mpuzabitsina, kuko bikiza umutwe. Aho kubigira urwitwazo rwo kutayikora.

” Abana bashobora kutwumva”

Iyi nayo ni impamvu ikunda kugaragara kenshi mu busobanuro abagore batanga, cyane cyane iyo hari mu gihe cy’ibiruhuko. Birashoboka ko koko abana babyumva kandi iyi ni imbogamizi yatuma igikorwa cyanyu kitagenda neza.

Umushakashatsi Isabelle Braun-Lestrat, yafgaragaje ko iki kitakagombye kuba igisobanuro cyangwa impamvu yo kudakora imibonano mpuzabitsina ndetse imeze neza. Yagize ati : « Iyi ntiyakagombye kuba impamvu kuko ndahamya ko abana batirirwa bicaye ngo ngo banarare bicaye. Ibyo aribyo byose 23h ni isaha nziza ko abana baba baryamye, ubundi mukikorera ibyanyu mu mahoro n’umutuzo »

” Narabyibushye”

Iyo umugore atangiye kukubwira ngo yarabyibushye mu mpamvu ituma mudakora imibonano mpuzabitsina aba ashaka kukwumvisha ko atameze neza mu mubiri we. Akenshi ibi umugore abivuga bitewe n’uko amerewe ashaka kubyibutsa umugabo we, birashoboka ko hari igihe aba yarasamye.  Aba ashaka kumwereka ko bimeze ko kumusonga, ahubwo kandi yari akeneye ko amwitaho. Gukora imibonano mpuzabitsina rero ni uburyo bugufasha wowe mugore kugira ngo wumve umerewe neza mu mubiri, ntabwo ari uburyo bwo kukuhuhura ndetse nuburyo bwo kwigarurira icyizere.

“Ndi mu mihango”

” Hariho abantu batagira icyo imihango ibatwara, mbese ntibabangamirwe nayo, ugasanga wenda umugabo ntibimubangamiye, ariko ugasanga umugore biramubangamira, cyangwa aranabyitwaza gusa.

Isabelle Braun-Lestrat yakomeje agira ati : « Ntabwo burimunsi uko abantu bakoze imibonano mpuzabitsina bisobanura ko igitsina cy’umugabo kigomba kwinjira mu cy’umugore. Birashoboka ko mu gihe umugore uri mu mihango mwakoresha ubundi buryo bwo gushimishanya ariko mudahuje ibitsina. Rero Imihango si urwitwazo. »

Nyiragakecuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here