Home AMAKURU ACUKUMBUYE DR Congo mu myiteguro yo kwakira iryinyo rya Patrice Lumumba

DR Congo mu myiteguro yo kwakira iryinyo rya Patrice Lumumba

Abategetsi b’u Bubiligi bazashyikiriza umuryango wa Patrice Lumumba ‘iryinyo rye’ mu kwezi gutaha i Bruxelles, nk’uko abategetsi babivuga.

Iki gikorwa kizaba tariki 20 Kamena(6) mu muhango bwite urimo abo mu muryango wa Lumumba, waharaniye ubwigenge bwa Congo, nk’uko babyifuje.

Bizakurikirwa n’umuhango w’abategetsi b’ibihugu byombi uzabera kuri ministeri y’ububanyi n’amahanga, nk’uko itangazo rya minisitiri w’intebe w’Ububiligi ribivuga.

Ibinyamakuru muri DR Congo bivuga ko harimo gutegurwa umuhango uzaba tariki 30 Kamena wo kwakira ‘ibisigazwa’ bya Lumumba, ku munsi kandi wizihizwaho ubwigenge bw’iki gihugu.

Amakuru yemeza ko mu by’ukuri ibyo bisigazwa bigizwe n’iryinyo rimwe ryakuwe mu rugo rw’umukobwa wa Gérard Soete ubu wapfuye.

Mu gihe cy’ubukoloni, Soete yari umupolisi muri Congo-mbiligi kandi yavuze ko yari ahari ubwo Lumumba yicwaga tariki 17 Mutarama(1) 1961.

Mu 2000, Gérard Soete wari mu kigero cy’imyaka hejuru ya 80 yavuze ko umurambo wa Lumumba bawucagaguye bagashyira muri acide hagasigara amenyo makeya.

Yavuze ko yagumanye rimwe muri ayo menyo, apfa hashize imyaka micye atanze ubwo buhamya. Abagenzacyaha baje kuvana mu nzu y’umukobwa we iryo ryinyo mu 2016.

Soete yatwaye umubare runaka w’amenyo “nk’ikimenyetso cy’umuhigo”, nk’uko byavuzwe n’umubiligi Ludo De Witte mu gitabo cye ku iyicwa rya Lumumba.

Lumumba yishwe ari kumwe n’inshuti ze ebyiri, bikozwe n’abaharaniraga ubwigenge bw’intara ya Katanga bafashijwe n’abakoloni b’ababiligi.

Mu 2020 urukiko rwo mu Bubiligi rwategetse ko leta isubiza DR Congo iryo ryinyo ryabonetse, ariko umuhango wo kuritanga ugenda wimurwa kubera ibibazo birimo Covid.

Gusa umwe mu bo mu muryango wa Lumumba avuga ko hari irindi ryinyo n’urutoki bye bigihishwe, nk’uko RTBF ibivuga.

Gusubiza ibi bisigazwa bya Lumumba wishwe afite imyaka 35, bizakorwa mu gihe Umwami Filipo n’Umwamikazi Matilida b’Ububiligi bazasura DR Congo mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.

Itangazo rya ministeri y’intebe y’Ububiligi rivuga ko gusubiza ibyo bisigazwa “byafatwa nk’ikona rishya mu mubano mwiza w’Ububiligi na Congo”

Ryongeraho ko ibisigazwa bya Lumumba “bikomoza ku mateka ibihugu byombi bisangiye, arimo ibihe bikomeye”.

Tariki 30 Kamena 2020, ku isabukuru ya 60 y’ubwigenge, Umwami Filipo yasabye imbabazi “kubera ibikomere by’ubukoloni” igihugu cye cyateye Congo, bwari ubwa mbere ibi bikozwe.

Src: BBC

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here