Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ese birashoboka ko uwapfuye yakwongera kubaho nyuma y’urupfu ?

Ese birashoboka ko uwapfuye yakwongera kubaho nyuma y’urupfu ?

Ni iki kibaho nyuma y’uko umuntu apfuye ?  Iki kibazo nikimwe mu mayobera abaho kw’isi kuko abantu benshi babyibazaho ndetse abenshi bakabura igisubizo nyakuri. Ese umuntu umaze gupfa roho ye ihita ijya mu ijuru cyangwa mu muriro ? Ni iki bibiliya ivuga kuri ibi :

Kubura umuntu wakundaga  cyane cyane iyo umubuze muburyo butunguranye  utari witeguye ni kimwe mu bintu bikomeye umuntu ahura nabyo mu buzima ibi bihe birangwa n’amarira menshi ndetse n’umubabaro  ibi bisobanura ko umuntu ukunda cyangwa mufitanye isano ari uwagaciro imbere yawe. Iyo tubuze iyo hagize umuntu wacu tubuze titabye Imana nibwo twibaza ibibazo byinshi ndetse abenshi banagaragaza umubabaro ukabije cyane kuko baba bazi ko batazangera kubonana nabo ukundi. Ariko se Bibiliya ivuga iki kuri iki kibazo ?  Haba hari icyizere mu gihe kizaza ?

Mubyukuri hari ibyiringiro by’uko abacu twabuze  tuzongera tukababona. Ibi tubimenya kuko Imana ishobora byose umuremyi w’umbuzima yagaragaje iri yobera muri Bibiliya.

Buri kiremwa cyose kirebwa n’icyo twita « Urupfu ». Ariko se birashoboka ko nyuma yu gupfa umuntu yakwongera akabaho ? Bibiliya isobanura neza ibijyanye n’iki kibazo : Mugitabo cy’Abaheburayo 9 :27  haranditse ngo « Kandi nk’uko abantu bagenewe gupfa rimwe hanyuma yaho hakaza urubanza, »

Bibiliya hari icyo ivuga kubakiranutsi bapfa . Ese nyuma yo gupfa bahita bajya mu Ijuru cyangwa baba basinziriye ?

Pawulo  yifuje ko abantu bamenya kubijyanye n’umuzuko  mugitabo cy’Abatesaloniki ba mbere 4 :13-15 haravuga ngo : « Ariko bene Data, ntidushaka ko mutamenya iby’abasinziriye, mutababara nka ba bandi badafite ibyiringiro.Ubwo twemeye yuko Yesu yapfuye akazuka, abe ari ko twizera yuko Imana izazanana na Yesu abasinziririye muri we.Iki ni cyo tubabwira tukibwirijwe n’ijambo ry’Umwami wacu yuko twebwe abazaba bakiriho, basigaye kugeza ku kuza k’Umwami, tutazabanziriza na hato abasinziriye »

Aha Pawulo yagereranyaga gupfa nk’igihe umuntu aba asinziriye .  Pawulo ntabwo yavuze ko urupfu ari ikindi gihe umuntu abamo akora ntanubwo avuga ko ari ukuba mu Ijuru ahubwo yavuze ko ari ugusinzira kugeza Yesu agarutse.  Nkuko tubisoma  muba Tesaloniki ba mbere  4 :16-18 « Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya marayika ukomeye n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka,maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe na bo, tuzamuwe mu bicu gusanganirira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose.Nuko mumaranishe imibabaro kubwirana ayo magambo. »

Tuzirikane ko umuzuko uzaba habaye kuvuzwa impanda y’Imana  mu gitabo cy’ibyahishuwe nibwo hagaragazwa  ko aribwo abapfiriye mu Mwami bazaherako bazuka . Abakirisito bukuri bazaba barapfuye ntabwo bazazuka mbere y’uko Yesu agaruka. Abazaba bakiri bazima Yesu

nagaruka bazahura n’abazaba barapfuye  noneho bose hamwe bahabwe ubugingo buhoraho. Uwo muzuko ni ibyiringiro bya buri mukristu wese w’ukuri.

Ese Pawulo avuga ko napfa azajya mu Ijuru ? Hoya rwose. Pawulo azazukana ibyishimo n’umunezero ubwo Yesu azaba agarutse !  Mu gitabo cy’Abafilipi 3 :10-11 Pawulo ahamya ukwizera kwe  ndetse n’intego yanyuma y’ubuzima : «  kugira ngo mumenye, menye n’imbaraga zo kuzuka kwe no gufatanya imibabaro ye, no kujya nshushanywa no gupfa kwe ngo ahari ngere ku muzuko w’abapfuye »

Bibiliya ivuga ko iyo upfuye uhora upfuye utegereje umuzuko. Pawulo ntiyigeze avuga ku muntu wapfuye hanyuma akajya mu muriro cyangwa mu Ijuru !  Ahubwo we yagaragaje ko Umukiranutsi upfuye nk’umuntu usiziriye muri Kristu. » Mugitabo cy’Abatesalonike ba mbere 4 :14 haravuga ngo : « Ubwo twemeye yuko Yesu yapfuye akazuka, abe ari ko twizera yuko Imana izazanana na Yesu abasinziririye muri we. »

Urugero rwa Razaro

Yesu nawe yakoresheje gusinzira ashaka gusobanura gupfa. Muri Yohana 11 :11-14 « Avuze atyo aherako arababwira ati “Incuti yacu Lazaro irasinziriye, ariko ngiye kumukangura.”Abigishwa baramubwira bati “Databuja, niba asinziriye azakira. Nyamara Yesu yavugaga iby’urupfu rwa Lazaro, ariko bo batekereza yuko avuze gusinzira kw’ibitotsi.Yesu ni ko kuberurira ati “Lazaro yarapfuye. »

Razaro yari yarapfuye azize indwara. Ese yahise ajya mu Ijuru amaze gupfa?  Ese iyo Lazaro aba yarahise ajya mu Ijuru Yesu yariguhitamo kumuhamagara akagaruka agasiga ubwiza bw’umwuka yari kuba arimo ngo amugarure kwambara umubiri muri buno buzima? Simbihamya!  Ntabwo Razaro yari mu Ijuru cyangwa mu muriro cyangwa ahubwo Razaro yari yapfuye nkuko Yesu yabivuze.

Razaro yamaze iminsi ine mu gituro  kandi hari ibuye rinini ryari rikingishije iyo mva yari arimo nkuko dusoma muri Yohana 11 :39-40 « Yesu arababwira ati “Nimukureho igitare.” Marita mushiki w’uwapfuye aramubwira ati “Databuja, none aranuka kuko amaze iminsi ine.”Yesu aramubwira ati “Sinakubwiye nti ‘Niwizera uri bubone ubwiza bw’Imana?”

Yesu umwana w’Imana yashatse kugaragaza imbaraga ziri mu kuzuka maze agarura Razaro mubuzima busanzwe.Yesu abwira Marita  ati“Musaza wawe azazuka. Marita aramubwira ati “Nzi yuko azazuka mu muzuko wo ku munsi w’imperuka.”

Marita yari azi iby’umuzuko kimwe n’ibyo Pawulo yanditse.Yesu aramubwira ati “Ni jye kuzuka n’ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho,kandi umuntu wese ukiriho unyizera ntazapfa iteka ryose. Mbese wizeye ibyo?”

Iryo ni isezerano ry’ubuzima buhoraho .Ariko ibyo bisaba ukwizera Imana yacu Umucunguzi w’Isi .

Gutegereza umuzuko.

Bibiliya ivuga ko umuntu upfuye aba azapfa kugeza habayeho igihe hazabaho umuzuko . Yesu na Pawulo bombi bagereranyije urupfu nko  gusinzira. Umuntu wapfuye ntabitekerezo aba afite azaguma mugituro kugeza habayeho umuzuko. Muri Yohana 5 :28-29 haravuga hati « Ntimutangazwe n’ibyo kuko igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi rye bakavamo, abakoze ibyiza bakazukira ubugingo, naho abakoze ibibi bakazukira gucirwaho iteka. »

Ibyanditswe bigaragaza ko ubuzima buhoraho ari impano y’Imana . Mugitabo cy’Abaroma 6 :23 «  kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu » Mwibuke neza ko ibyanditswe bitavuga ko «  Igihembo cy’icyaha ari ubuzima buhoraho mu muriro utazima » Igihano cy’icyaha ni urupfu, kubura ubuzima.

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here