Home Reportages d'investigation Wabigenza ute ngo umugore wawe ajye ahora arangiza mu gihe mukorana imibonano...

Wabigenza ute ngo umugore wawe ajye ahora arangiza mu gihe mukorana imibonano mpuzabitsina?

3739
83

Abagabo benshi ntibazi icyo bakora ngo abagore babo banyare mu gihe bakorana imibonano mpuzabitsina. Ikindi kandi nuko abagabo benshi  bibanda ku byishimo byabo, ntibite bihagije ku by’umugore, ibyo bigatuma umugore atarangiza. Nubwo rero icyo gikorwa kitoroshye , ariko birashoboka ko wajya ugeza umugore wawe kuri ubwo bwuzu bwo  mu rwego rwo hejuru.
Gutegura igikorwa.
Uruhare wowe mugore wabigiramo
Mugore urabizi ko iyo umugabo akubwiye ko wambaye neza bigushimisha kimwe n’iyo akubwiye ko akwifuza. Niyo mpamvu nawe ushobora kubigira ibyawe  nawe ukabigenza utyo ku mugabo wawe.
Hari igihe umugabo ashobora kuba atinya kukubwira ibintu bimwe na bimwe atinya uburyo ushobora kubifata. Niyo mpamvu wowe mugore ushobora gushaka ukuntu watinyura umugabo.Urugero rwo gutegura imibonano ni nko kujya mwoherezanya sms, cyangwa textos, ziganisha ku mibonano mpuzabitsina, mu gihe mutari kumwe, nko mu gihe umugabo ari mu kazi.
Ibikorwa mbanziriza gikorwa nyamukuru
Mugabo rero wifuza ko umugore wawe  yajya agera ku rwego rwo kurangiza, akanyara, ugomba nkuko tudasiba kubivuga kwita ku bikorwa bibanziriza igikorwa nyirizina cyo guhuza ibitsina: Kumugaragariza ibikorwa by’urukundo, kumushima, gukoresha karese (caresses)  ukabifatira umwanya uhagije, kuko karese ebyiri gusa no gusomana by’umunota umwe ataribyo bizageza umugore ku munezero.
Abagore namwe rero mugomba  kubigiramo uruhare, abagore benshi  muvuga  ko abagabo  batita kuri biriya bikorwa bibanza, ahubwo baba bishakira kwinezeza, bagahita binjira mu gikorwa nyamukuru.kubw’iyo mpamvu rero  mugore shishikariza umugabo kumenya umubiri wawe wose, , agusome ahantu hose, agukarese amaguru, ijosi, amabere, inda, ikibuno no ku muzenguruko w’ igitsina ; agomba kukuzamurira gushyuha no kwifuza, akoresheje ururimi , intoki, n’iminwa.
Guhitamo uburyo bwo kubikora (positions), bunezeza kurusha ubundi.
Hari positions zinezeza kurusha izindi. Urugero nk’izituma igitsina cy’umugore, cyane cyane clitoris ikora ku mubiri w’umugabo, hariya haruguru y’igitsina cye (pubis). Niyo mpamvu byaba byiza nk’umugore agiye hejuru y’umugabo kugira ngo abe ariwe uhitamo uko igitsina cye kigenda cyikuba ku mubiri w’umugabo.
Positions zituma umugabo yinjira mu mugore hirya imbere byimazeyo, nazo ziramuryohera Biba byiza nk’iyo umugabo amuri hejuru, umugore azamura amaguru cyane hirya no hino y’umutwe w’umugabo. Ibyo bimufasha kwinjirwamo bihagije , bikarushaho kumunezeza.
Kumva ibyifuzo by’umugore no gushaka ibimunezeza.
Nubwo uburyo bugenda burutanwa, igikuru ni ukwita ku bishimisha umugore wawe kuko abagore bose ntibashimishwa n’ibintu bimwe.
Mugabo rero, ugomba kubahiriza ibishimisha umugore wawe,  byaba ari ugukina role iyi n’iyi, mu mibonano, cyangwa se ubundi  buryo bwose bumunezeza, kugira ngo yishimire imibonano yanyu.
 
Nyiragakecuru.
 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here