Home Reportages d'investigation Njyewe nta Dini ngira-Umuhanzi Man Martin

Njyewe nta Dini ngira-Umuhanzi Man Martin

4183
68

Umuhanzi Man Martin ngo ntabwo agira idini ariko arasenga kuko iyo bigeze  kucyumweru ajya gusenga aho abonye hose.
Uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi bagiye bavugwaho kenshi ndetse bakanibazwaho byinshi bitewe n’imikorere ye ndetse n’imyitwarire ye.Man Martin
Man Martin niUmwe mu bahanzi babanje gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,aho indirimbo ze zakunzwe cyane ndetse na n’uyu munsi zikaba zikigira benshi mu bakiristu cyangwa abanyarwanda byumwihariko zifasha.
Uyu muhanzi wasengeraga mu itorero ry’ADEPR ndetse kuri ubu akaba ajya ajya gusengera mu itorero rya Adepr Gakinjiro benshi bakibaza niba ariho abarizwa.
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’Ubumwe.com yatangaje ko nta Dini agira ndetse atana ziniba azagaruka muri Gospel.
Mu magambo ye Man Martin yagize ati:”Njyewe nta dini ngira kandi ndabona kujya mu bijyanye n’iyobokamana ntabishaka.Gusa njye sinavuga ngo nzagaruka muri Gospel kuko burya umuhanzi ahimba ibijyanye nibyo abona kuri Terrain ndetse n’ibyo abona bikenewe,na n’uyu munsi nshobora kuyihimba ntakibazo.”
Benshi mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bavuga ko iyo bagiye kwandika indirimbo babanza bagasenga,ndetse n’abandi bakabanza bakiyiriza,uyu muhanzi we yavuze ko atajya abanza gusenga ndetse ntanubwo akunda gusenga ahubwo we ngo yandika indirimbo agendeye kubiri k’umutima we ndetse n’ibyo Imana imushyizemo.
Yanditswe na UBUMWE.COM

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here