Home AMAKURU ACUKUMBUYE Gakenke: Hatashywe ibyumba by’amashuri icyenda

Gakenke: Hatashywe ibyumba by’amashuri icyenda

Ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), na ba Ambasaderi b’u Budage, u Bufaransa, na Luxembourg kuri uyu wa kane taliki 23 Mutarama 2025 batashye ibyumba by’amashuri 40 birimo 9 byo ku Ishuri ribanza rya EP Karama, mu Murenge wa Janja, Akarere ka Gakenke

Ibi bikorwa byasanwe ku nkunga n’ikigega gihuriweho n’ibihugu kitwa “The Busket Fund for Pro-Poor Development” bikaba byarasanwe bitwaye amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni 700, hagamijwe kuzamura uturere turi mu bice by’ibyaro uko ari 16 harimo utwo mu ntara y’Amajyaruguru twa Gakenke, Rulindo, na Gicumbi

Harerimana ni umwe mu bagize komite y’ababyeyi mu kigo cy’amashuri cya Karama avuga ko kubakirwa ibi byumba by’amashuri byafashije abana bigaga kure binongera imitsindire ariko binorohereza ababyeyi gukurikiranira hafi imyigire y’abana babo.

Ati” Kuba harubatswe aya mashuri byafashije ababyeyi barerera hano kuko abana bakoraga urugendo rure rure bajya ku mashuri n’aho ari ugasanga afite ibyumba bikeya. Ubu abaturage begereye hano karama babonye igisubizo bitewe no kubakirwa ikigo hafi, ibi byazanye impinduka ku mitsindire y’abana kuko n’ababyeyi biborohera gukurikirana abana babo, kuko nk’imbogamizi zabonekaga ni imitsindire y’abana kuko batahaga bananiwe kuko bavaga kure bagakora urugendo rungana n’isaha n’igice ntibabashe gusubira mu masomo.”

Kuri aya mashuri abana bahabwa n’amafunguro ibibafasha kwiga neza.

Ruzindana Laurent umwe mu barezi bo mu kigo cya Karama avuga ko mbere amashuri yari yarangiritse cyane kugeza no ku bibahu bigishirizaho ariko kuri ubu bimeze neza.

Ati” Mbere batarasana ikigo byari imbogamizi ku bana na mwarimu kuko yaba sima mu ishuri yaba ikibaho twandikiraho byari byarangiritse wakwandika abana ntibabibone ariko ubu byarakemutse, no mu mashuri ibirahuri byari byaravuyemo imvura yaza amahuhwezi akaza ikanyagira abana bakimuka mu byicaro, intego mwarimu yihaye ntayigereho ku gihe, ariko ubu nyuma yo kudusanira ibintu bimeze neza ubu EP karama dutsindisha abana benshi”.

Umuyobozi Mukuru wa LODA Nyinawagaga Claudine Marie Solange, yagarutse ku bikorwa bakoze mu muri Gakenke avuga ko byose ari ukugira ngo abana bigire ahantu heza hagabanywa ubucucike

Ati” By’umwihariko mu Karere ka Gakenke turimo gusana amavuriro amaze igihe ashaje kugira ngo twongere ubushobozi bwayo  ari ku rwego rw’imirenge kugira ngo babashe guha serivise abaturage, tugasana amashuri abanyeshuri bakigira ahantu heza, tukagabanya ubucucike mu ishuri naho umwana arira hahari ibyo bituma tugira uruhare mukongera ireme ry’uburezi, ni ukubibungabunga bakabifata neza ababyeyi bakagira uruhare kugira ngo amashuri yubakiwe abana afatwe neza”.

Ubwo itsinda byasuraga ibi byumba by’amashuri.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yasabye abagenerwabikorwa kubifata neza ntibabyangize

Ati” Icyambere ni ukumenya ko abaturage aribo bagenerwabikorwa kuko natwe nk’ubuyobozi twiyemeje kugira uruhare rufatika kugira ngo ibikorwa byihute ariko bizanafatwe neza twumva ko ari ibikorwa byacu, ayo mashuri arimo avugururwa ibikoni byubakwa ku bigo by’amashuri tukamenya ko ari iby’abana bacu ari twe bigenewe tukabifata neza tukagira n’uruhare mu kubibungabunga kugira ngo bizamare igihe kandi bitugirire umumaro” .

Uyu mushinga mu ntara y’amajyaruguru uzakora mu Turere 4 ari two Gakenke, Gicumbi, Rulindo na Burera tuzakorerwamo ibikorwa bitandukanye byo gusana no kubaka ibikorwaremezo biri mu nyungu rusange.

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here