Akarere ka Gasabo karasaba imirenge yose gufasha abaturage bafite za rendevu( Rendez-vous) kugera kwa muganga ndetse bakanabacyura.
Muri ibi bihe bitoroshye ko umuturage utifitiye ikinyabiziga cye abona uburyo yagera kwa muganga kubera gahunda yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo rya Covid-19, byari ikibazo cyane ko umuntu wagombaga kubonana na muganga byamworohera kujyayo .
Ni muri urwo rwego Umuyobozi Nshingabikorwa w’Akarere ka Gasabo Umwali Pauline yandikiye Abanyamabanga shingwabikorwa by’imirenge igize aka Karere kujya bafasha aba baturage kubageza kwa muganga ndetse bakanabagarura mu ngo zabo.
Mukazayire Youyou