Categories: Ibidukikije

Gicumbi/Kaniga: Bishimira umudugudu bubakiwe ubarinda ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe

Abatujwe mu Mudugudu wa Kaniga Akagari ka Murindi n’abo mu Mudugudu wa Runyinya, bishimira ko bakuwe ahagombaga gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bakaba baratujwe aho baryama bagasinzira batikanga ko inkangu ziri bubasenyere.

Ibi barabivuga kuko bamwe mu batujwe muri uyu mudugudu, inzu zagwiriye ababo bakahatakariza ubuzima abandi zigasenyuka, bigatuma batarabashaga kugoheka igihe cyose imvura yabaga irimo kugwa, kuko bumvaga  ko na bo batari buramuke.

Mukabahizi Joyeuse ati “Twari dutuye mu misozi imvura yagwa isuri igatwara inzu z’abantu. Ubu hano ku musozi twatujwe ntabwo imvura ikigwa ngo turare dufite ubwoba, duhagaze ngo inzu ziratugwira”

Na ho Kwizera Girbert waburiye abe mu biza na we yagize ati “Imvura yatangiye kugwa ari nka saa cyenda z’amanywa irakomeza igeza nijoro, umukingo wari haruguru y’inzu uramanuka ukubita igice cy’aho Maman na Mushiki wanjye bari baryamye, kirabagwira bahita bapfa, turokokamo turi abana 3. Twarahavuye tujya gucumbika, nyuma baza kudufata mu bazaza guhabwa inzu ahangaha, ubu ntabwo imvura yagwa ngo twumve ko inzu yongera kutugwira”.

Kwizera avuga ko atakiryama ngo yikange ko inzu yongera kugwa

Uwizeye Clémentine na we ati “Nari mbayeho nabi aho nari ntuye kuko imvura yari yaramaze gutwara igipande cy’inzu nari ntuyemo, tugira Imana turarokoka ariko ubuzima bumeze nabi. Ubu hano tumeze neza turaryama tugasinzira”.

Eng Bizimenyera Theoneste ushinzwe ibikorwa remezo mu mushinga wa ‘Green Gicumbi’, akaba ari na we wakurikiranye iyubakwa ry’Umudugudu wa Kaniga watujwemo imiryango yasenyewe n’ibiza, avuga ko mu kubaka iyi midugudu  hari ibyibanzweho ngo ihangane n’imihindagirikire y’ibihe.

Ati “Mu kubaka iyi midugudu hari ibyibanzweho ngo ibe ihangana n’imihindagurikire y’ibihe, harimo nk’amatafari yubakishijwe yatwitswe hakoreshejwe ibisigazwa by’ibihingwa, kugira ngo hatangizwa amashyamba kandi umushinga ugamije kuyatera, kugira ngo tugabanye imyuka ihungabanya ikirere. Hari amabati azisakaye atinjiza ubushyuhe imbere, ahubwo afata bwa bushyuhe akabuzamura mu kirere”.

Umudugudu wa Kaniga utujwemo imiryango 60 igizwe n’abaturage 267 bagizweho ingaruka n’imihindagurikire y’ibihe yatewe n’inkangu, iyi midugudu ikaba yaruzuye itwaye Miliyari 3,300Frw. 

Abatujwe muri izi nzu ubu baratuje
Eng Bizimenyera Theoneste

Mukanyandwi Marie Louise

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

9 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

1 day ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

1 day ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago