Categories: Amakuru

Wari uzi ko abana biga mu mashuri y’incuke batagomba gusibizwa?

Abarimu, ababyeyi n’abayobozi b’amashuri bafite mu nshingano abana biga mu mashuri y’incuke, barasabwa kwirinda gusibiza abo bana kuko binyuranyije na gahunda ya Leta yo kwiga no kwigisha mu mashuri y’incuke.

Ibyo ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Amashuri y’Ibanze (REB), Dr. Flora Mutezigaju, mu kiganiro cyateguwe na Minisitiri y’Uburezi, ku mpinduka mu burezi guhera umwaka utaha w’amashuri 2025-2026, murwego rwo gusuzuma aho uburezi bw’amashuri y’incuke n’abanza bigeze, imbogamizi zirimo n’uko zabonerwa ibisubizo.

Muri icyo kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025, Dr. Mutezigaju yagaragaje ko gusibiza abana mu mashuri y’incuke, bituma bagera igihe cyo gutangira amashuri abanza bamaze gukura, bigatuma umwana yagira ibibazo birimo no guta no kurambirwa ishuri.

Akomeza avuga ko amabwiriza ya REB ateganya ko niba umwana yarakererewe gutangira mu mashuri y’incuke, iyo agiye kwiga ahita ahera mu ishuri rijyanye n’imyaka ye, kugira ngo atazakererwa gutangira umwaka wa mbere w’abanza n’ubwo haba hari ibyo atabonye mu myaka ya mbere y’amashuri y’incuke.

Agira ati “Ubundi ntabwo byemewe ko umwana wiga mu ishuri ry’incuke asibizwa, ikindi niba umwana aje gutangira mu ishuri ry’inscke afite imyaka ine agomba guhita ajya mu wa kabiri, niba aje afite itanu ahita ajya mu wa gatatu, ntahera mu wa mbere kugira ngo azarangizanye n’abandi afite imyaka itandatu, ahita atangira umwaka wa mbere w’amashuri abanza”.

Dr. Flora Mutezigaju

REB ivuga ko muri buri Kagari bagiye gushyiramo nibura amarerero abiri yujuje ibisabwa, hagamijwe gutanga ireme ry’uburezi ryifuzwa, mu mashuri y’inshuke hanakomeza kunoza gahunda y’amarerero yo mu ngo.

Imibare igaragaza ko nibura abana 45% ari bo biga mu mashuri y’inshuke kugera 2025, intego ikaba ari uko mu myaka itanu iri imbere baba bageze kuri 65%.

Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

10 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

1 day ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

2 days ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago