Umworozi wo mu Karere ka Gicumbi ukora ubworozi bw’amasazi y’umukara avuga ko igitekerezo cyo korora amasazi cyaturutse ku mushinga PRISM wamuhaye ingurube ebyiri mu rwego rwo kumufasha kwiteza imbere.
Uzabakiriho Alphonse wo mu Karere ka Gicumbi, umurenge wa Byumba akagali ka Nyarutarama,ni umworozi worora amasazi yo mu bwoko bw’umukara (Black Soldier Fly) avuga ko yayoroye kugira ngo abone ibiryo byo kujya agaburira ingurube ze.
Ati” Nahawe ingurube 2 bampa n’ibiryo byo kuzigaburira, ibiryo bishize nibajije uko ingurube zanjye zizabaho, nibwo natekereje kuzana ubu bworozi bw’amasazi bukazamfasha kugaburira ingurube zanjye, nkanasagurira n’abandi baturage bafite ingurube ndetse n’inkoko. Ni isazi ibaho iminsi 45 igahita ipfa ariko iba yatanze umusaruro “.
Jyamubandi Emmanuel ni umuturage w’umworozi wakoresheje ibiryo by’amasazi abivanze n’ibyo agura mu nganda avuga ko niyo cyaba ikiro kimwe uvanze mu biro 10 by’ibiribwa byo munganda icyo kiro kibyongerera umumaro munini.
Ati” Naje hano kugura ibi biryo bigaburirwa amatungo bikomoka ku masazi kuko naguraga ibiribwa by’inkoko zanjye byo mu nganda bikampenda kandi ntibigire umumaro cyane, ariko aho uyu muturanyi Alphonse atangiye kororera aya masazi avamo ibiryo by’inkoko natangiye kujya mfata ikiro 1 cyayo nkavanga muri bya biro 10 nkura ku ruganda nkagaburira inkoko zanjye, byatanze umusaruro, kuko byatumye zitera amagi menshi kandi birahendutse, ugereranije no kuba wagura ibyo mu nganda gusa”.
Umuyobozi w’ Akarere ka Gicumbi Emmanuel Nzabonimpa ashimira aborozi bahanga udushya anabizeza ubufatanye kugira ngo barusheho kwagura ibyo bakora.
Ati” Guhanga udushya mu bworozi harimo korora amasazi yifashishwa mu kubona ibiryo by’ amatungo, bikaba biri mu dushya n’ ibindi bigenda bitekerezwaho mu karere kacu, tuniyemeza gushyigikira by’ umwihariko tunashishikariza abandi kumufasha kwagura no kuza kumwigiraho mu gukora imishinga. Natwe tuzaganira nawe turebe icyo akeneye kuko umuntu uri mu rugamba rwo kwiteza imbere ntabwo twabura kumunshyigikira bijyanye nibyo akeneye harimo aho gukorera, ibikenewe no kwagura, gushyigikirwa, ibyo tuzabikora kugira ngo umushinga we ukomeze utere imbere”.
PRISM ni umushinga uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (IFAD), wagizwemo uruhare na Leta y’ u Rwanda binyuze muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB). Ibikorwa bimaze kugera ku baturage benshi, nk’uko imibare ibigaragaza aho bamaze koroza aborozi 230 babahaye Inkoko 5,000, Ihene 716 n’ Intama 550 .
Mukanyandwi Marie Louise
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…
Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…