Ibyinshi mu buzima duhura na byo birizana ndetse hari ibya kamere. Kwishima ni kamere muntu kandi buri wese akwiriye ibyishimo. Ni yo mpamvu buri gihe umuntu ahora akora ubutaruhuka kugira ngo atazagira aho ahurira n’umubabaro. Nyamara ariko, hari ubwo twikururira ibitubabaza kubera imyanzuro imwe n’imwe dufata bijyanye n’amahitamo tugira.
Aha ni ho haturuka kwiyahura kubera ko amahitamo umuntu yagize aba agenda amugaruka. Uwiyahura aba abona isi yamwanze, akabona adakwiriye gukomeza kubaho. Byose bigaterwa n’uko nta byishimo aba agifite. Uyu munsi tugufitiye ibintu bitatu ugomba kugiramo ubushishozi mu buzima niba ushaka guhorana ibyishimo.
Mu buzima ugomba kumenya uwo uha urukundo rwawe, wa wundi uha umutima wawe akaba uwawe nawe ukaba uwe. Ahangaha, niba udashaka kubabazwa no kuzagira ibihe bibi mu buzima, itondere amahitamo ugira, uhitamo uwo mukundana. Wiha umutima wawe umuntu utawukwiriye. Ukwiriye kwitondera abantu urahirira gukundana na bo ukabamenya. Bizakurinda umubabaro uturuka ku rukundo, kwiheba n’izindi ngaruka zirimo kwiyahura.
Guhitamo abagomba kukubera inshuti na byo bisaba ubwitonzi bukomeye. Inshuti nziza zikuganisha ku byiza, imbi na zo zikakwigisha ibibi. Hitamo neza abantu ugendana na bo umunsi ku wundi. Menya neza abo musangira ubuzima, mukabitsanya amabanga. Ba bandi bakumenya na we ukabamenya. Si buri wese wakubera inshuti kuko si buri wese ukwiriye kumenya ibyo unyuramo. Nuhitamo nabi uzicuza ubuzima bwawe bwose.
Igihe ni icy’agaciro kandi burya nta muntu gitegereza. Wowe nutinda igihe cyo kizakomeza. Ni yo mpamvu igihe cyawe cyose ugomba kugikoramo ibintu bukomeye, ukagisangira n’inshuti nyazo kandi ukagikoramo iby’agaciro. Gukurikiza ibyo byose bizaguha umusaruro mwiza ndetse biguhe guhora wishimye. Aha ntuzigera wiheba kuko ubona abandi bagize ibyo bageraho wowe bikakunanira. Kwiyahura ntikuzabaho, ahubwo bizatuma unyurwa n’ibyo wagezeho uko byaba bingana kose.
Twiringiyimana Valentin