Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abanyarwanda bibukijwe ko siporo ari urukingo rwo kwirinda indwara zitandura harimo iz’umutima

Abanyarwanda bibukijwe ko siporo ari urukingo rwo kwirinda indwara zitandura harimo iz’umutima

Abanyarwanda bibukijwe ko bagomba kugabanya umunyu n’amavuta, ahubwo bakitabira gukora siporo nk’urukingo rw’indwara zitandura harimo iz’umutima.

Ibi ni bumwe mu butumwa bwagarustweho na benshi kuri kuri iki Cyumweru tariki 29 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara ziterwa n’umutima. Insanganyamatsiko yagira iti : « ITA KU MUTIMA WAWE UWURINDA INDWARA ISUZUMISHE HAKIRI KARE » Ku rwego rw’igihugu uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Kayonza ahakozwe siporo rusange iva mu Mujyi wa Kayonza kugera ku Kigo Nderabuzima cya Nyamirama kiri ku bilometero birindwi.

Uyu munsi kandi witabiriwe n’abafatanyabikorwa benshi, harimo umuryango Right To Play uterwa inkunga na Canada mu mishinga igamije kuzamura ireme ry’uburezi no guteza imbere uburinganire binyuze mu mikino. Uyu munsi kandi wanaranzwe no kwipimisha indwara zitandukanye ku buntu.

Umuyobozi wa wa Right To play ku rwego rw’igihugu Jonathan Lea Howarth yatangaje ko bafasha u Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, REB mu itunganywa ry’ingengabihe y’amashuri

Ati ‘’ Twebwe dufasha abana kwiga amasomo yabo neza tubinyujije muri Siporo kubera iyo ukoresha imikino abanyeshuri bumva vuba, batega amatwi kandi byoroshye ndetse ubwonko bwabo bukibuka byihuse.”

Right To Play yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2003 aho ku bufatanye n’inzego za leta yagiye iteza imbere imibereho myiza, uburere, uburezi ndetse n’ubuzima bw’abana mu turere dutandukanye. Uyu muryango ufasha nibura abana bagera kuri miliyoni 1.9 mu gihugu hose bavuga ko intego yabo ari ugukomeza kwaguka bakagera no kubandi bana benshi. Kugira ngo nabo bazakure bafitiye igihugu cyabo akamaro ndetse n’isi yose.kuva mu bwigunge.

Uyu munsi Mpuzamahanga wo kurwanya indwara z’umutima, watangirijwe n’ubukangurambaga aho mu cyumweru kimwe abaturage 8325 bo muri aka Karere bapimwe indwara zitandura hifashishijwe ibigo Nderabuzima 15(buri kigo cyari gifite santere 2) abagera kuri 20% basanzwe bafite umuvuduko w’amaraso uri hejuru, 1% bafite isukari irengeje igipimo mu maraso, 21 % basanzwe bafite umubyibuho ukabije.

Aha niho Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC) Ushinzwe gukumira no kurwanya indwara, Dr Turate Innocent yakomoje avuga ko abaturarwanda bagomba kwitabira siporo kuko ari urukingo rw’indwara zandura.

Yakomeje agira ati “ Umuntu kubaho adakora siporo cyangwa indi mirimo ituma adashobora kugabanya isukari n’ibinure mu mubiri we ni imwe mu mpamvu zatuma abantu barwara umutima, ikindi kurya ibiryo birimo amavuta n’umunyu byinshi uba wikururira kuzarwara indwara zitandura.”

Siporo yari yitabiriwe n’abantu benshi.

Guverineri w’intara y’iburasirazuba Mufulukye Fred nawe wari wifatanyije n’abaturage mu gukora Siporo rusange yashishiakarije abaturage b’Intara ye ndetse n’abanyarwanda muri rusange guhozaho buri wese agakora siporo nibura gatatu mu cyumweru.

Ati “Turabasaba guhozaho bagakora siporo kuko gukora siporo ni ukugira ubuzima bwiza kandi bakajya bisuzumisha bakamenya ubuzima bwabo uko buhagaze, nubwo dukora siporo rusange kabiri mu kwezi bo ubwabo bakwiye kuyikoresha nibura gatatu mu cyumweru.”

Ntirenganya Etienne umwe mu bitabiriye kipimisha ngo arebe uko ahagaze ,utuye mu Karange muri Kayonza yagize ati :

« Nsanze ndi muzima nta kibazo nfite, ariko n’ubundi naherukaga kwipimisha. Nashishikarizaga bagenzi banjye ko umuntu atajya kwisuzumisha gusa kuko yumva yarwaye. Hoya, ahubwo yakagombye kwisuzumisha kugira ngo amenye uko ahagaze amenye n’ingamba afatira ubuzima bwe. »

Ntirenganya yatangaje ko yipimisha kenshi, akamenya uko ibiro bye byiyongereye cyangwa byagabanutse kugira ngo amenye ingamba afatira umubiri we. Ndetse akomeza kubishishikariza n’abandi

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here