Muri iyi minsi abashakanye bari kwirirwana mu rugo, ndetse bakanirirwana n’abana, abantu babonye umwanya wo kwitegerezanya ndetse bamwe bimwe bikabatungura batari bazi ko bimeze gutyo kuri bagenzi babo.
Ni kenshi kandi umuntu yibaza ikibazo cy’uko umuntu yamenya umuntu w’umunyabwenge, ndetse bamwe hari igihe ubona binubira imico runaka mugenzi wabo yagaragaje.
Kwibaza ku bintu abandi badakunda no gutekereza, kugira amatsiko…Bimwe mu bintu biranga umuntu w’umunyabwenge Ubumwe.com bwabateguriye bwifashishije urubuga mariefrance.fr mu gace kabo ka equilibre/psycho.
Dore ibimenyetso 8 bizakwereka ko umuntu ari umunyabwenge :
Azi kwisanisha n’igihe
Umuntu w’umunyabwenge azi kwisanisha n’igihe kigezweho. N’iyo bitandukanye n’ubuzima asanzwe yibereyemo, ntagorwa cyane n’impinduka kuko ahita yiga uko icyo gihe kimeze akajyanisha n’icyo kimusaba. Umunyabwenge witwa André Gide yavuze ko ubwenge ari icyiciro cyo kwisanisha n’igihe.
Asobanukirwa neza ko adafite ubumenyi kuri buri kintu
Umunyabwenge ntabwo avuga ko afite ubumenyi kuri buri kintu, icyo azi aba akizi n’icyo atazi kandi akabyemera ko atakizi. Abashakashatsi babiri bo muri Kaminuza yitwa Cornell mu mujyi wa New York bagaragaje ko uko umuntu ari umunyabwenge ariko agenda atesha agaciro ubumenyi azi, aho kubwirata cyangwa kubukabiriza.
Agira amatsiko
Hari abantu bagaragaza ko umuntu ugira amatsiko aba ari bibi, ariko ibi byaterwa nabwo n’ubwoko bw’amatsiko ! Gushaka kumenya burikintu ku buzima bw’umuturanyi wawe Matayo, cyangwa gushaka kumenya ubuzima bwa buri muntu mu gace utuyemo, ntabwo ibi bikugira umunyabwenge. Hano turavuga amatsiko mubijyanye n’ubwenge. Kugira amatsiko yo kwiyungura ubundi bumenyi burenze ku kintu utari uzi. Umushakashatsi mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu witwa Howard Gardner, Akaba ari nawe wavumbuye ibyitwa « intelligences multiples » yagaragaje ko abantu b’abanyabwenge bahora biga kugira ngo bige.
Aryama atinze
Ubushakashatsi bwakozwe n’ishuri ry’ibijyanye n’ubukungu ndetse na Politiki (London School of Economics and Political Science) mu bushakashatsi bise “Personality and Individual Differences” bagaragaje ko uko ikigero cy’ubwenge bw’umuntu (QI) kiri hejuru niko aryama atinze. Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko uwo muntu aryama nyuma y’isaha imwe ku muntu ufite ikigero cy’ubwenge kiri hasi.
Ntarambirwa iyo ari wenyine
Umuntu w’umunyabwenge aryoherwa no kuba ari wenyine, kurusha uko yasohokana n’inshuti ze cyangwa kuba ari kumwe n’abandi.
Ntabwo azi gushyira ibintu ku murongo
Ibi ntibibe urwitwazo rwo gukomeza kugira akavuyo, ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu b’abanyabwenge bagira akavuyo. Abashakashatsi bo muri Leta zunze ubumwe, muri kaminuza ya Minnesota, bagaragaje ko gukorera mu kavuyo(ibintu bidatondetse ku murongo) byongera umusaruro. Ibi ndetse hari n’igihe biyobera undi muntu waza nko mu biro byawe akareba akavuyo ukoreramo, cyangwa no murugo.
Azi ibintu byinshi
Umuntu w’umunyabwenge afata umwanya agatekereza ku bintu bitamenyerewe n’abandi bantu Claudia Jankech-Caretta umuhanga mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu wo mu gihugu cy’Ubusuwisi, yagaragaje ko gutekereza ibintu akenshi bidatekerezwa na benshi, ari ubushobozi bwihariwe n’abantu b’abanyabwenge, kuko ahubwo abenshi bibaza ko haba harimo no gutandukira
Yibaza ibibazo byinshi
Kubera iki ameza yitwa ameza? Yego, urebye ubona haba harimo nko gukabya,ariko niba wibaza kubera iki ibintu byabayeho, cyangwa ukibaza ngo ni gute iki cyabaye gitya, ni uko byanze bikunze uri umuhanga. Howard Gardner Umuhanga muby’imitekerereze ya muntu wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje ko umuntu w’umunyabwenge agira ubwo bushobozi bwo kwibaza ibibazo ku bintu biri mu isanzure.
Mukazayire Youyou