Muri iyi minsi ijambo quarantine(mu cyongereza) cyangwa quarantaine( mu Gifaransa), ni ijambo abantu benshi bari gukoresha yaba mu kuvuga cyangwa kwandika ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, nyamara abenshi ntibazi ubusobanuro bwaryo !
Umunyamakuru wa Ubumwe.com mu bantu batandukanye bagerageje kuvugana abenshi ntabwo bari bazi igisobanuro cy’iri jambo ahubwo barikoresha gusa kuko baryumvanye abandi.
Nicolas Mugisha umunyeshuri mu mashuri yisumbuye muwa Kane abajijwe n’umunyamakuru icyo ijambo quarantaine cyangwa quarantine risobanura yagize ati : « Ntakubeshya njyewe sinzi no kubyandika, numva nyine bavuga ngo turi muri karantene ya Corona. Ndibaza bisobanura kuguma mu rugo »
Marlene Niyotwambaza wiga mu mashuri yisumbuye mu wa gatanu nawe yagize ati : « Karentene bivuga kutajya mu kazi cyangwa ku ishuri abantu bakaguma mu rugo, bakajya babagemurira ibyokurya, abarwayi bakabajyana kwa muganga »
Murorunkwere Pelagie aganira n’umunyamakuru yagize ati : « Njyewe uko iryo jambo numva turikoresha numva ari crise total, hahandi uba ubona ibintu byose byahagaze »
Umusaza Ntawukuriryayo Antoni (Antoinne) we yavuze ko ari indwara iba yaje izanywe n’abaje mu ndege. Yagize ati : « Karantene nyine ni igihe ubuzima bw’abantu bose buba bwahagaze kubera indwara yavuye hanze ije mu ndege. Mbese karantene bivuga indwara yaje mu ndege. Urebe ko abarwayi bose bataturutse iyo za Burayi na Amerika »
Aline Mutoni umukobwa urangije kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga we yagize ati ; « Quarentaine numva bivuga kuguma ahantu hamwe mu gihe cy’iminsi 40 yarangira ukabona gusohoka ugasubira mu buzima busanzwe »
Mutoni yakomeje anagaragaza ko abona iri jambo mu Rwanda tutari dukwiye kurikoresha. Yakomeje agira ati : « Quarentaine njyewe nubwo ndikoresha numva turikoresha igihe kitari cyo, kuko ushize muri Français wumva harimo umubare 40, rero numva twebwe kubera ko isolation badushyizemo ari iya 2 weeks numva twashaka irindi jambo ritari quarentaine »
Ubundi quarantaine cyangwa quarantine bisobanura iki ?
Twifashishije inkoranyamagambo y’Igifaransa ijambo quarantaine risobanura : Gushyira mu kato abantu,inyamaswa cyangwa ibimera mu gihe runaka, mu gihe hagaragaye indwara runaka yandura kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa ryayo. Babikora bashyira aba bantu cyangwa ibi bintu ahantu runaka kugira ngo badahura/bidahura bakabanduza, kugeza igihe iyi ndwara icitse ikagenda burundu.
Quarentaine ni bumwe mu ngamba zo guhagarika ikwirakwizwa ry’icyorezo runaka cyandura, yaba mu karere runaka cyangwa ku Isi yose.
Kuvuga ngo kanaka yashyizwe muri karantene (quarantaine/ quarantine) bivuga guha umuntu akato ku mbaraga, kumutandukanya n’abandi mu gihe runaka.
Quarantaine byatangiye gukoreshwa mu kinyejana cya 17 aho bashyiraga abantu mu kato cyangwa ku bicuruzwa byabaga biturutse ahantu habonetse icyorezo, bakabashyira mu kato mu gihe cy’iminsi 40 ari naho hakomotse iri jambo quarantaine kuko hagaragaramo umubare 40.
Ndetse mu gihe byabaga ari ibicuruzwa bije mu bwato, ubwato babushyiraga ku nkombe, bagashyiraho ibendera ryihariye ryerekana ko buri mu kato kugira ngo n’abandi basare ntibabwegera, bukahamara iminsi 40. Ubwo bakavuga ko bwo buri muri karantene.
Kugeza ubu rero ijambo ryakomeje gukoreshwa kandi si mu Rwanda gusa ahubwo ni ku isi yose, gusa ryaje gukura rigenda rikomeza gukoreshwa ko ari ugushyira abantu mu kato bitewe n’indwara yandura kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa ryayo, ariko ubu rifite ubundi busobanuro kuko ntabwo bikiri ngombwa ko iba iminsi 40.
Ubu ni : Gushyira umuntu mu kato ku gahato, kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa ry’icyorezo, ariko hatagendeye ku minsi 40, ishobora kuba mike cyangwa myinshi kuri 40.
Soma Hano izindi nkuru bifitanye isano:
Kuva tariki ya 21 Werurwe 2020 saa tanu n’iminota mirongo itanu n’icyenda z’ijoro (23h59) hatangiye kubahirizwa ingamba zisumbuyeho, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya CoronaVirus (COVID-19) ; igihugu cyacu kimwe n’ibindi bihugu byo ku isi cyafashe ingamba zo kuguma mu rugo umuntu agasohoka ari uko ari ikintu cyihutirwa gusa agiye gukora. Ni ukuvuga ko mu Rwanda nabo bari muri quarentaine/quarentine kugeza igihe kitazwi kuko n’ubu twandikaga iyi nkuru hari itangazo ribasaba gukomeza kuguma murugo iki cyumweru cyose, kugeza igihe hazasohoka irindi tangazo rishya.
Mu Rwanda kugeza ubu harabarirwa abarwayi 70 barwaye Covid-19, nk’uko byatangajwe na Ministeri y’Ubuzima.
Mukazayire Youyou
Murakoze kuduhaza ubumenyi kubyo twamenye ntitubimenye!!!
Yooooo ni ukuri urakoze….ufashije benshi nanjye ndimo…Sinarinzi ibyo aribyo.
Muri abo benshi nanjye ndimo pe
Harimo àbasubije ibiseje ariko nanjye iyo ngira ibyago byo guhura n’uyu munyamakuru mwari guseka mugatembagara….Nubu ndumva nkiri guseka pe. Gusa murakoze cyane nubwo turi guseka nibura turanize da. Umwe ati ni indwara yaje mundege!!!!