Home AMAKURU ACUKUMBUYE Helen Reddy: Wahimbye indirimbo ‘I am a Woman’ y’ikirango cy’aba ‘feminists’ yapfuye

Helen Reddy: Wahimbye indirimbo ‘I am a Woman’ y’ikirango cy’aba ‘feminists’ yapfuye

Helen Reddy, umuririmbyi ukomoka muri Australia wahimbye indirimbo “I Am a Woman” ifatwa nk’ikirango cy’intekerezo zihamya imbaraga zidasanzwe z’igitsinagore, yapfuye afite imyaka 78.

Helen yapfuye ejo kuwa kabiri i Los Angeles nk’uko byavuzwe n’umuryango we mu itangazo bashyize kuri Facebook.

Abana be Traci Donat na Jordan Sommers bavuze ko nyina yari “umubyeyi wuzukuruje uhebuje, kandi umugore w’igitangaza”.

Bavuga ko “imitima yacu irashengutse. Ariko dutewe ibyishimo no kumenya ko ijwi rye rizahoraho iteka”.

Helen wari ufite indwara y’umubiri udakora imisemburo neza (Addison’s disease), mu 2015 bamusanzemo ubundi burwayi bwita ‘dementia’ bufata ubwonko.

Iminsi ya nyuma y’ubuzima bwe yabaga mu kigo kiri i Los Angeles cyita ku byamamare biri mu zabukuru.

Mu myaka ya 1970 yaramamaye cyane mu njyana ya pop-rock, ariko mu 1972 nibwo yamamaye cyane ku isi kubera indirimbo ye I Am Woman – yabaye ikirango mu kwibohora kw’abagore.

ndirimbo ya Helen Reddy yabaye ikirango cy’intekerezo za ‘feminism

Iyo ndirimbo yakunzwe cyane, kopi zayo zibarirwa muri za miliyoni zaracurujwe ahanyuranye ku isi, yamaze imyaka ibiri ari we mugore wagurishije muzika kurusha abandi bose.

Mu 1973 yegukanye igihembo cya Grammy nk’umugore wa mbere mu ijwi ryiza, aho mu buryo bwamamaye cyane yashimye “Imana yabikoze byose” – avuga Imana nk’umugore.

Helen yavukiye i Melbourne mu 1941 ku babyeyi bakina filimi, nawe yatangiye kuririmbira abantu benshi akiri umwana.

Mu myaka ya 1960 yatsindiye igihembo cy’abanyempano muri Australia ahita ajya i New York aho yaje guhitamo kuguma muri Amerika.

Indirimbo ye ya mbere yamamaye ni I Don’t Know How to Love Him, izindi zayikurikiye nka Crazy Love, Delta Dawn, na Angie Baby, nazo zarakunzwe.

Ariko “I Am a Woman” yatumye yamamara ku isi kuko yabaye indirimbo iranga ikiragano (generation) cy’abagore.

Helen yavuze ko yanditse amagambo yayo nka – “Ndi umugore, umva umutontomo wanjye” na “Ndakomeye, sintsindwa, ndi umugore” – amaze gushaka cyane amagambo asobanura ishema atewe no kuba umugore.

Ibyamamare bitandukanye, byiganjemo abagore, muri muzika na cinema, batangaje akababaro batewe n’urupfu rwa Helen bavuga ko amagambo y’indirimbo ye yatangije urugendo rwo guhindura uko isi ifata umugore.

Helen Reddy na bamwe mu byamamare nka Jamie Lee Curtis mu rugendo rw’abagore mu kwezi kwa gatatu 2017

N. Aimee

Src: BBC

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here