Home AMAKURU ACUKUMBUYE JOSE MOURINHO NA FRANK LAMPARD BARIBARWANYE

JOSE MOURINHO NA FRANK LAMPARD BARIBARWANYE

Umutoza wa Totenham wahoze atoza Chelsea yaraye agaragaye ashinja Frank Lampard kuvuga cyane ubwo umukino warumaze kumushyuhana.

Frank Lampard wakiniye Chelsea ndetse akaba yarabaye umwe munkingi za mwamba z’ikipe y’igihugu y’abongereza, iyo yahuye na Mourinho yitwara neza kuko mu mikino ine bamaze gukina frank lampard yatsinzemo itatu ari muri Chelsea ndetse n’undi umwe atoza derby county yo mu cyiciro cya 2 mu Bwongereza.

Umunyamakuru Sam Wallace yatangaje ko Mourinho yacyuriye Lampard umukino bakinnye na west brom kucyumweru, akaba yatangaje ko Mourinho yise Lampard umusazi. Ati” ubwo watsindwaga bitatu kutigeze uza ngo uhagarare hano uhagaze?” akaba yashakaga kwereka Lampard ko ibyo arigukora ari ukwishongora kuko Chelsea yari imaze gutsinda igitego kimwe.

Ku mukino wahuje Chelsea na west Brom, Chelsea bayitsinze ibitego 3-0 iragaruka irabyishyura mu gice cya 2. Flank Lampard akaba yarabaye umukinnyi ukomeye atozwa na Mourinho kuva mumwaka wa 2004, batwarana ibikombe 2 bya shampyona, league cups 2 ndetse na FA Cup kuva mu 2004-2007.

Si ubwambere Frank Lampard ashwana n’umutoza bahanganye ku mukino kuko mu minsi ishize yatonganye n’umutoza wa Liverpool batagicana uwaka nabwo Liverpool ikaba yari yakinnye na Chelsea.

Mutabazi Parfait

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here