Categories: Amakuru

I Roma hagiye guteranira inama ivuga ku gusana Ukraine

Kuva kuri uyu wa Kane tariki 10 kugeza ku ya 11 Nyakanga 2025, i Roma mu Butaliyani harateranira inama ikomeye ivuga ku gusana Ukraine, igihugu kimaze imyaka itatu n’igice kiri mu ntambara, aho gihora gisukwaho ibisasu n’igisirikare cy’u Burusiya.

Ni inama yitabirwa n’abayobozi bo mu rwego rwo hejuru 15 ndetse n’abandi batandukanye bagera ku 5,000 baturuka mu bihugu 60, ikaba igamije gushyiraho umurongo ngenderwaho w’ibikorwa byo gusana igihugu cya Ukraine, nk’uko byatangajwe na RFI.

Iyi nama ije nyuma y’izindi zabaye, nk’iya Lugano mu Busuwisi mu 2022, Londres mu Bwongereza mu 2023 ndetse n’iya Berlin mu Budage mu 2024.

Perezida wa Ukraine, Volodimir Zelensky, avuga ko muri iyi nama yifuza ko hasinywa amasezerano yo kumufasha guha umutekano ahaturuka amashanyarazi, kuko atinya ibitero bikomeje by’u Burusiya, ndetse hakanagarukwa ku buryo bwo kurinda igihugu cye muri rusange ibyo bitero.

Biravugwa ko kugira ngo igihugu cya Ukraine gishobore gusanwa, bisaba ingengo y’Imari ingana na Miliyari 500 z’Amadolari ya Amerika.

Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

14 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

1 day ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

2 days ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago