Categories: Ubuzima

Ibitaro 10 bya Kaminuza bigiye gufungurwa hirya no hino mu Ntara

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko hirya no hino mu Ntara z’u Rwanda hagiye gufungurwa ibitaro 10 bishya bya Kaminuza, biri ku rwego rwa kabiri, mu rwego rwo kunoza serivisi z’ubuvuzi no kurushaho kuzegereza abaturage.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na RBA, cyagarukaga ku rugendo rw’imyaka 31 ishize u Rwanda rubohowe, by’umwihariko ku bijyanye n’iterambere ry’urwego rw’ubuzima.

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwari rufite abaganga bake kandi rukaba rwari rwugarijwe n’indwara ku buryo hafashwe ingamba zirimo gushinga urwego rw’abajyanama b’ubuzima, bashoboraga kugabanya umubare w’abahitanwa n’indwara harimo na Malaria.

Yagize ati “Icyo gihe malaria yari nyinshi, nta nzitiramibu, nta miti ifatika. Hahuguwe abantu ibihumbi 60 bahabwa ibikoresho, kugira ngo barengere ubuzima bw’abarokotse Jenoside ngo badahitanwa na Malaria.”

Mu myaka yakurikiyeho, Leta yashyize imbaraga mu kongera abaganga, ibikoresho n’ibikorwa remezo, aho kugeza ubu mu Rwanda habarurwa amavuriro y’ibanze (postes de santé) agera ku 1,200, atari ahari mbere y’imyaka 31 ishize, Ibigo Nderabuzima 510 bivuye ku 100 mu 1994, ibitaro 57 ndetse hakiyongeraho n’ibitaro bya Kaminuza 6

Ubu hitezwe kongeraho ibitaro 10 bya Kaminuza ku rwego rwa kabiri, mu Ntara zitandukanye.Minisitiri Nsanzimana yagize ati: “Iyo ufite abaganga n’ibikoresho, ikiba gisigaye ni inyubako. Hari ibitaro biri kuvugururwa, ndetse no mu Ntara hagiye gufungurwa ibitaro 10 bya Kaminuza ku rwego rwa kabiri.”

Yavuze kandi ko ibitaro bikomeye nka CHUK, ibya Kanombe n’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal birimo kwagurwa, ku buryo bishobora no kwakira abarwayi benshi kandi bikagera ku rwego mpuzamahanga.

Mukanyandwi Marie Louise

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

15 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

1 day ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

2 days ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago