Imibare igaragaza ko abamenyekanye bishwe n’imyuzure i Texas mu majyepfo ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, bamaze kugera muri 50, nk’uko byatangajwe na AFP.
Ubutabazi burakomeje muri ako gace, ngo barebe ko bagira abo babona mu bana basaga 30 baburiwe irengero muri iyo mpanuka yatewe n’imvura nyinshi yaguye ku wa Gatanu tariki 4 Nyakanga 2025, ibice bitari bike bikarengerwa n’amazi.
Umuyobozi w’agace ka Kerr, Larry Lethia, mu kiganiro n’abanyamakuru, yagarutse ku mibare imwe n’imwe yagarajwe, mu gihe ubutabazi bukoje.
Yagize ati “Tumaze kubona abantu 43 bapfuye mu gace ka Kerr. Muri abo bantu bapfuye, harimo abakuru 28 n’abana 15”.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko abana 27 n’ubu bataraboneka, muri 750 bari bitabiriye ingando z’impeshyi zagenewe abakirisitu, icyiciro cy’abakobwa, zaberaga ku nkengero z’uruzi rwa Guadalupe.
Abaturage bahuye n’ibyo byago, bikomye ubuyobozi kuba butarabateguje bihagije ku biza byari bigiye kubagwira, cyane ko ngo imvura yaguye yari ikubye kabiri iyari iteganyijwe, bivuze ko iteganyagiye ryaho ngo ryari ririmo kwibeshya gukabije, ari yo mpamvu abagezweho n’ingaruka babaye benshi.
Ubuyobozi buvuga ko kubera imvura idasanzwe, uruzi rwa Guadalupe rwazamutseho hafi metero 8 mu minota 45, cyane ko haguye imvura ingana na mm 300 ku isaha, ingana na 1/3 cy’imvura isanzwe igwa mu mwaka.
Abatabazi bagera kuri 500 n’indege za Kajugujugu 14 ndetse n’abandi bashinzwe umutekano muri Texas, boherejwe muri ako gace gufatanya n’abandi ngo barebe ko hari ababa bagihumeka babarokore.
Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…