Categories: Politiki

Perezida Kagame yasobanuye uko Ingengo y’Imari yiyongereye

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko koko Ingengo y’Imari y’u Rwanda yiyongereye, bitewe no gucunga neza ibihari no gushakisha ahaturuka ibindi kandi na byo bigakoreahwa mu buryo bukwiye.

Umukuru w’Igihugu yabigarutse mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2025, aho yasubije ibibazo bitandukanye bireba ubuzima bw’Igihugu.

Perezida Kagame avuga ko icyo bita gufunga umukandara (kugunga mkanda) nk’uko cyagarutswe mu kibazo cy’umwe mu banyamakuru, bivuze uburyo bwiza bwo koresha ibihari.

Ati “Gufunga umukandara ni ukuvuga ngo dukoreshe neza bike dufite, kubera ko hari byinshi dushaka gukora birenze ibyo dufite. Iyo ufunze umukandara ni ukuvuga ngo wongera ibyo washoboraga gukora kubera ko warondereje ibyo wari ufite.”

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku byatumye ingengo y’Imari yiyongera ndetse n’uburyo yabonetsemo.

Ati “Kuzamura ingengo y’imari byatewe na byinshi tubona bigomba gukorwa, bikenewe, ariko tunabona n’ahantu twagenda tuvana amafaranga adushoboza kubikora, ni cyo iyo mibare ivuze gusa, iyo 21% yiyongereye.”

Akomeza agira ati “Ntabwo ari ukuvuga ko hatakiri kwa kundi ko kurondereza cyangwa gukoresha neza ibihari, ahubwo twagize amahirwe muri byinshi byiyongera buri munsi tugomba gukora bidusaba n’ubushobozi tudafite, twasanze aho dushobora kugabanya handi cyangwa kuzakura amafaranga hagenda hiyongera.”

Perezida Kagame yungamo ati “Hanyuma tujya no mu gushakisha ahaturuka amafaranga, hari aho twasanze tutahavanaga amafaranga kandi twagombye kuba tuyahavana, ubwo akaba arinjiye. Hanyuma turongera dufata umurongo w’ibikeneye gukorwa turavuga tuti hari ibyo tutasimbuka”.

Akomeza avuga ko bongeye gushaka n’abari barahagaritse inkunga, noneho bamwe muri bo bamaze kubona ukuri barazirekura. Yungamo ko n’ubwo bazana igice cy’ibyo bari basanzwe bazana, Ingengo y’Imari n’ubundi yiyongera.

Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

15 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

1 day ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

2 days ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago