Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ibiciro mu modoka rusange byagabanyijwe

Ibiciro mu modoka rusange byagabanyijwe

Ikigo k’Igihugu ngenzuramikorere RURA cyatangaje ibiciro bishya by’ingendo bitangira kubahirizwa kuva kuri uyu wa 15 Ukwakira 2020.

Ibi bihe bikurikira ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 12 Ukwakira 2020, byemejwe ko imodoka zitwara abantu rusange zemerewe gutwara abagenzi bangana n’100% by’umubare wagenwe, naho bisi zitwara abicaye n’abahagaze, zemerewe gutwara 100% bicaye mu myanya ya genwe na 50% by’abagenwe kugenda bahagaze.

Ibiciro bishya ni uku bimeze:

  • Ingendo zihuza intara, igiciro cyagabanutse kiva kuri 30.8 frws kigera kuri 25.9 frws kuri Kilometero ku mugenzi.
  • Ingendo zo mu mujyi wa Kigali, igiciro cyagabanyijwe kiva kuri 31.9 frws kigera kuri 28.9 frws ku kilometero ku mugenzi.

Ibi biciro bishya bigabanyijwe nyuma y’amezi agera kuri atanu byarongereweho 47%, kuko imodoka zatwaraga abagenzi bangana na 50% by’abagomba kujya mu mudoka zitwara abantu muri rusange, kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.


LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here