Mu gihe isi yose ihanganye n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, mu Rwanda, ikibazo cy’ubuhumane bw’umwuka kiri mu byo bikomeje gutera impungenge ku buzima rusange. Umwuka duhumeka buri munsi ni igice cy’ingenzi cy’ubuzima, ariko iyo ubuziranenge bwawo bwangiritse, ubuzima bw’abantu benshi bushobora kujya mu kaga.
Imibare iherutse gutangazwa n’inzego z’ubuzima igaragaza ko mu mwaka wa 2023 gusa, mu Mujyi wa Kigali honyine, abantu barenga 471,000 bivuje indwara z’ubuhumekero, zikaba zari 9% by’abivuje izo ndwara mu gihugu hose. Ibi byerekana uko ikibazo gifite uburemere bukomeye.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2012 bwerekanye ko abantu barenga 2,200 bapfuye bazize indwara zifitanye isano no guhumeka umwuka wanduye. Uyu mubare ushobora kuba warazamutse cyane mu myaka ikurikiyeho, bitewe n’iyiyongera ry’imodoka, gukata amashyamba, n’ikoreshwa rikabije ry’inkwi n’amakara mu ngo.
Ibitera ihumana ry’umwuka mu Rwanda birimo:
Ibi byose bituma utubari twa gaze z’angiza nka carbon monoxide, nitrogen dioxide, na particulate matter (PM2.5) twiyongera mu kirere. Iyo umuntu ahumetse izi gaz, bishobora kwangiza ubuhumekero no gutera indwara z’ubuhumekero nk’asma, bronchite, kanseri y’ibihaha, n’izindi ndwara z’amaraso.
Uretse impfu ziterwa n’izi ndwara, ubuhumane bw’umwuka butuma:
Ibi byose bitwara amafaranga menshi mu buvuzi, bigatuma ubukungu bw’umuryango n’igihugu kigira igihombo.
Mu guhangana n’iki kibazo, Minisiteri y’Ibidukikije n’inzego zishinzwe ubuzima bashyizeho ingamba zirimo:
Hari kandi ibikorwa nk’“Umunsi mpuzamahanga w’umwuka mwiza”, aho abaturage bibutswa uruhare rwabo mu kurengera umwuka duhumeka.
Gukemura ikibazo cy’ubuhumane bw’umwuka si inshingano za Leta yonyine. Umuturage wese afite uruhare mu:
Umwuka duhumeka ni ubuzima. Iyo tuwufashe nk’ikirahure gifite amazi make, dukwiye kuwurinda uko dushoboye. Igihugu cyacu kiri gutera intambwe mu kwiyubaka, ariko iterambere ridashingiye ku buzima bw’abagituye ntacyo ryaba rimaze.
Niba dushaka u Rwanda rw’ejo rufite abaturage bakomeye ku mubiri no mu mutwe, dushobora gutangira none, buri wese agira uruhare ruto ariko rugira ingaruka nziza.
Mukazayire Youyou
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…
Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…