Categories: Politiki

Ibihano ntibyigeze bikemura ibibazo, akenshi bituma ibintu birushaho kuba bibi-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame avuga ko mu mateka ibihano bitigeze bikemura ibibazo, ahubwo ko akenshi bituma ibintu birushaho kuba bibi, mu gihe hashakishwa ibisubizo by’ibibazo bya politiki n’iby’umutekano.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabikomojeho kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2026, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi, yigaga ku cyerekezo cy’uyu Muryango mu myaka 30 iri imbere.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rumaze igihe rufatirwa ibihano n’ibihugu bimwe na bimwe ndetse n’imiryango mpuzamahanga, nyamara ibyo bitigeze bihindura ukuri ku bibazo biri mu karere.

Yagize ati “Iyo witegereje amateka, ibihano ntibyigeze bikemura ibibazo. Akenshi bituma ibintu birushaho kuba bibi, kuko aho gukemura ikibazo nyir’izina, biba bihindutse igikoresho cya politiki.”

Yunzemo ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kimaze imyaka myinshi, ku buryo kidashobora gukemurwa no gushinja uruhande rumwe cyangwa kurufatira ibihano.

Yavuze kandi ko hari igihe ibihugu bikomeye bifata ibyemezo bishingiye ku nyungu zabyo za politiki, aho kubanza gusuzuma neza ingaruka bishobora kugira ku baturage ndetse no ku mutekano w’akarere.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo rurinde umutekano warwo, kandi ko rutazateshuka ku nshingano zarwo nk’Igihugu, zo kurinda abaturage barwo kubera igitutu cyangwa ibihano rufatirwa n’ibihugu runaka.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

5 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago