Home IMYIDAGADURO ICYIHISHE INYUMA Y’UMUSARURO NKENE W’AMAVUBI

ICYIHISHE INYUMA Y’UMUSARURO NKENE W’AMAVUBI

Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda AMAVUBI iri mu marushanw yo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Africa kizabera muri Kameruni mu mwaka wa 2022 mu kwa mbere, ikomeje kwitwara nabi ku buryo abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bari kwibaza impamvu yaba ibyihishe inyuma.
Ni nyuma yo kunganya ubusa ku busa n’ikipe ya Cap Vert Tubaroes Azuis cg les Requins Bleus nk’uko abaturage bayita. Uyu mukino wabaye tariki 17 Ugushyingo ukabera kuri Stade Regional Nyamirambo,abanyarwanda benshi cyane cyane abakunzi b’amavubi bari bawitezeho insinzi,ariko biza kurangira AMAVUBI ananiwe kudwinga ibi bifi bya rutura by’ubururu.
Nyuma y’uyu mukino, abasesenguzi b’ibitangazamakuru bitandukanye bagiye batanga impamvu zaba zihishe inyuma yo kwitwara nabi kw’AMAVUBI.
Bamwe bati ikipe y’u Rwanda umusaruro ibona ujyanye n’abakinnyi ifite urebye ubushobozi bwabo, imitegurire yabo.
Bagendeye ku mikinire y’iyi kipe,basanga amanota 2/12 ifite kugeza ubu, biterwa n’abakinnyi ifite batari ku rwego rushimishije, yewe ndetse ntibanatinya kuvuga ko ari ikipe idashoboye,ifite abakinnyi bakuze, n’abitwa abapro (bakina hanze y’igihugu) bakaba batari ku rwego nyarwo rwo guhatana ngo babe babona insinzi. Ikindi kiri gushyirwa mu majwi ni ukudahabwa agaciro mu mitegurire,ndetse ntibanatinya kuvuga ko clubs zimwe zo mu gihugu zihabwa agaciro kurusha ikipe y’igihugu. Ni nyuma yuko AMAVUBI agiye mu gukina amarushanwa nta mukino n’umwe wa gicuti akinnye,ndetse abakinnyi bagahamagarwa nyuma,kandi amakipe azahagararira u Rwanda mu marushanwa atandukanye ariyo AS Kigali na APR yo yaratangiye kwitegura mbere kandi azakina nyuma y’amavubi.
Abandi bati shampiyona yo mu Rwanda bazanemo abanyamahanga batyaze abana b’abanyarwanda banazamure urwego rwa shampiyona y’u Rwanda.
Ibi barabishingira ku mikinire y’abanyarwanda ubu, bagereranyije n’igihe gishize ubwo shampiyona y’u Rwanda yari irimo abanyamahanga bakomeye. Amwe mu mazina twavuga ni nka Marc Sirengo,impamga Mbuyu na Kambage Twite, Bokota waje kwitwa Kamana Manamana, Muhamoud Mossi, n’abandi. Bakemeza ko abo banyamahanga batumaga abanyarwanda bakora cyane bakamenyera guhatana, kuko ubu byagaragaye ko umukinnyi w’umunyarwanda wo mu ikipe twakwita izikomeye (ari nazo zivamo abakinira ikipe y’igihugu benshi), ahura n’uwo mu zindi kipe (ariko zo mu Rwanda) twakwita iziri mu rugero cyangwa zikiri kwisuganya, yazitsinda ibitego cyangwa azugarira neza, akumva ko akaze, nyamara ari nka wa mukecuru wasa ikibonobono ati ndacyafite ingufu.

Abandi bati FERWAFA abayobozi bayo nibaveho ntacyo bari kumarira ikipe y’igihugu ndetse n’umupira w’amaguru muri rusange
Ibi ababivuga barabihera ku kuntu amavubi yagiye gukina muri Cap avert akagenda aherekejwe n’ushinzwe umutekano muri FERWAFA, kndi abayobozi bakuru bari bahari nta zindi gahunda bari barimo,wanakubitiraho imvugo ya President wa FERWAFA wavuze igihe yiyamamazaga ko adaheruka muri stade, ibyo byose n’ibindi bigenda bigaragaza kugenda biguruntege kwa FERWAFA mu iterambere rya ruhago nyarwanda harimo no kudashyigikira football y’abato bazavamo amavubi y’ejo ugasanga byose babishyira mu bituma iri shyirahamwe rikemangwa
Abandi nabo bati umutoza nka Mashami nawe, si uwo ku rwego rutoza amavubi,nibashake umutoza w’umunyamahanga wubatse izina aze atoze amavubi,aze ari umutoza ufite izina yubatse kandi aze asinye imihigo y’aho azageza AMAVUBI.
Tubibutse ko u Rwanda ruheruka mu gikombe cya Africa muri 2004 igikombe cyabereye mu Misiri, aho rwabonye tike rutsinze Uganda ndetse n’igihangange Ghana,ari nayo nshuro yonyine AMAVUBI yabonye iyo tike. Icyo gihe yari ayobowe na Capitaine Desire MBONABUCYA ndetse na rutahizamu w’ibihe byose Jimmy Gatete.
Ese koko u Rwanda rukeneye umutoza uzwi ngo ikipe igere kure? Rukeneye se abanyamahanga se nibo bakenewe ngo amavubi akomere? Ese wowe ubona hakorwa iki ngo amavubi adwinge abanyarwanda bongere bishime????
Ahaaaaa reka namwe muzatubwire icyo mwumva twakora nk’abanyarwanda ngo umupira w’amaguru wacu ugere kure.

Titi Leopold

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here