Categories: Uncategorized

Igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyazamutse, icy’ingendo kirongerwa

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruramenyesha Abaturarwanda bose ko guhera ku wa 4 Mata 2026, saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6:00), ibiciro ntarengwa by’ibikomoka kuri peteroli, habariwemo n’umusoro ku nyongeragaciro (VAT), bivuguruwe mu buryo bukurikira:

Lisansi ntigomba kurenga Amafaranga y’u Rwanda 2,303 kuri Litiro, naho Mazutu ntigomba kurenga Amafaranga y’u Rwanda 2,205 kuri Litiro.

Ibi biciro bishya byashyizweho hashingiwe ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli, ndetse n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’ingaruka z’impinduka zigenda ziyongera ku rwego rw’Isi.

Hashingiwe kandi ku mpinduka z’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, n’ibindi bigenderwaho mu gushyiraho igiciro, ibiciro fatizo byingendo rusange na byo byavuguruwe ku buryo bukurikira:

Umujyi wa Kigali: 59.28 Frw ku mugenzi ku kilometero

Mu Ntara: 41.58 Frw ku mugenzi ku kilometero

Ibi biciro bizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku wa Mbere, tariki ya 06 Mata 2026. Ibiciro birambuye kuri buri muhanda biri ku rubuga www.rura.rw.

Abaturarwanda barasabwa guteganya neza ingendo zabo, gukoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange no kwirinda ingendo zitari ngombwa, hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli.

RURA izakomeza gukurikirana imigendekere y’isoko no kugenzura itangwa rya serivisi zinoze.

Iri zamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli rifitanye isano n’ifungwa ry’umuhora wa Hormuz, kubera intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati, ihuza Irani na Leta zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

13 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

1 day ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

2 days ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago