Categories: Uncategorized

Perezida Kagame yifatanyije n’ab’i Kigali mu rugendo rwo #Kwibuka32

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye urugendo rwo Kwibuka rumenyerewe nka ‘Walk to Remember’ rwabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mata 2026, rujyanye n’igikorwa cyo gutangiza Kwibuka 32.

Ni urugendo rwatangiriye ku Biro by’Akarere ka Gasabo, rwitabiriwa n’abantu batandukanye biganjemo urubyiruko, bakaba barusoreje kuri BK Arena, aharimo kubera umugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mbere y’uru rugendo, habanje igikorwa cyo kwibuka nyirizina cyabereye ku Rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, aho bashize indabo ku mva ishyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi 250.

Muri BK Arena Perezida Kagame yongeye gucana urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda bavuye mu mwijima, umucyo wongera kubamurikira.

Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwo Umukuru w’Igihugu yari ku rwibutso rwa Kigali, yavuze ko nyuma y’uko amahanga atereranye Abatutsi bicwaga kandi umugambi waracuzwe babizi, nta kizongera gutuma u Rwanda rupfa ubwa kabiri.

Yagize ati “Ubwo turi aha mutureba, bamwe bajya bashinyagura bavugira hanze, Igihugu cyose, Igihugu cy’u Rwanda ureba ntabwo gishobora gupfa kabiri. Mbere y’uko wakwica u Rwanda ruzakwica.”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda baba abakuru baba abana, bahuriye kuri iyo myumvire, ku buryo bitakorehera uwashaka kurumeneramo.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

9 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

17 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago