Kuri iki cyumweru tariki 22/01/2016 ku Itorero BETHAMI riherereye ku murindi habereye igiterane cyiswe “Bye bye vacance cyateguwe na Glory of God Worship team ifatanyije n’umuhanzi Ipno,ubwo bateguraga abanyeshuri bagiye gusubira mu mashuri dore ko bagombaga gutangira kuri uyu wa mbere Tariki 23/01/2016.
Igi giterane cyari cyatumiwemo Ministeri zisanzwe zimenyerewe cyane mu kuramya no guhimbaza Imana arizo: Gisubizo Ministries ndetse na Kingdom Ministries, hanyuma aya matsinda yose afatanyiriza hamwe kuramya no guhimbaza Imana ndetse banashima Imana uko ibiruhuko byagenze hanyuma baragiza Imana uyu mwaka w’amashuri.
Iki giteherezo cyo gukora iki giterane cyatangijwe n’umuhanzi Ipno hanyuma akigezaho Glory of God Worship team nk’uko basanzwe bakorana n’iritsinda bya bugufi nabo bahuza igitekerezo nkuko byagarutsweho na Rushimisha James umuyobozi wa Glory of God aganira n’umunyamakuru w’Ubumwe.com yagize ati:
“Ubundi iki ni igitekerezo twagize tukigejejweho n’umuvandimwe akaba n’inshuti yacu cyane Ipno hanyuma natwe dutekereje neza dusanga ari ikintu cyiza twategura dusezeraho abanyeshuri cyane cyane abo tubana mu Itorero ndetse n’abo muri Glory of God by’umwihariko.”
Akabajijwe niba abona intego yabo yaragezweho yagize ati: “ Muby’ukuri iyo umuntu ategura igiterane aba afite n’intego runaka ashaka kugeraho. Ni ukuri twashimye Imana intego yacu yagezweho. Abatumirwa bacu bose baraje kandi bahagereye ku gihe ngo dufatanye nabo ndetse n’urubyiruko ruzasubira ku ishuri rwagaragaye ku bwinshi ni ukuri Imana yahabaye bigenda neza cyane.”
James yashoje avuga ko ubu barigusenga Imana kuko babonye iki gikorwa ari intashyikirwa ko Imana ngo kijye gihora kiba ngaruka mwaka.
Umuhanzi Ipno akaba ari nawe watangije iki gitekerezo nawe yashimye Imana kuba yarabanye nabo mu magambo ye yagize ati:
“Iki giterane twateguye n’abavandimwe aribo Glory of God,twifuje gutegura igiterane cyo gushimira Imana kuba yararinze abanyeshuri mu kiruhuko gikuru kingana hafi amezi ane. Dushimira Imana kuba yarafashije abanyeshuri muri rusange gutsinda n’amanota meza mubizamini bisoza amashuri abanza ndetse n’icyiciro rusange. Ikindi cyari kigamijwe ni uguha abanyeshuri bagiye ku bigo bitandukanye impamba ndetse n’impanuro zizabafasha kwitwararika nka ba Ambassadors ba Kristo”
Ipno nawe yashoje ashimira Imana kuba yarabigaragarije ndetse intego bari bafite bakayigeraho nta nkomyi.
Kanziga Beatrice akaba umufasha wa Representant niwe wabwirije muri iki giterane maze abwiriza ku nsanganyamatsiko igira iti:” Daniel agambirira kutaziyandurisha ibiryo by’Ibwami” Aho yasomye muri Daniel 1:8. Aboneraho kwibutsa abanyeshuri ko batagomba gutwarwa n’ibije byose ko ahubwo bagomba kugaragaza imbuto zikwiriye abihanye kandi bakamenya ko ari abana b’umucyo aho bazaba bari hose ku mashuri atandukanye.
Reverand Ndamiye Alan niwe wayoboye igikorwa cyo gusengera abanyeshuri maze atangirana n’isengesho ryo gusaba imbabazi aho yasabye buri muntu gusaba Imana imbabazi z’ibicumuro bye. Nyuma y’ibyo hakurikiyeho gusengera abanyeshuri bose bagiye gutangira amashuri.
Iki giterane cyaranzwemo umunezero mwinshi cyane ndetse no kuramya Imana guherekejwe no gusirimba. Abantu banezerewe bose abanyeshuri baganiriye n’umunyamakuru w’Ubumwe.com bamutangarije ko iki gikorwa ari inyamibwa ahubwo basaba abagiteguye kujya bahora bagitegura buri mwaka.
Ubumwe.com natwe tuboneyeho kwifuriza abanyeshuri bose umwaka mwiza w’amashuri uzababere uw’ibisubizo bituruka ku Mana.
Munyaneza Pascal