Ihindagurika ry’ibihe riri mu bitera ingaruka haba ku bantu ndetse n’amatungo, kuko akenshi usanga abantu bagira indwara ziterwa n’amazi mabi, gusenyuka kw’amazu, impfu n’ibindi, hakaba hatangijwe ubushakashatsi ku miterere y’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda n’ingaruka byagira ku baturage n’ubuzima bwabo.
Iri hindagurika ry’Ibihe iyo rije rugira ingaruka nyinshi bikaba byatumye isi yose yarahagurukiye kwita ku kureba no guhangana n’igitera ihindagurika ry’ikirere rikomeje kwiyongera ndetse n’ibibazo ritera harimo kubura ubuzima kwa benshi bitewe n’ibiza biriturukaho
Byagaragaje ko ko iri hindagurika ry’ibihe rigira ingaruka no kubuzima nyamara ngo ibi byose kubikumira cyangwa guhangana n’ingaruka ntibishoboka hadashingiwe ku mibare ifatika, bityo ngo niyo mpamvu hakenerwa ubushakashatsi nk’ubugiye gukorwa mu Rwanda.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubushakashatsi mu ishuri rikuru Nyafurika ry’imibare AIMS, Prof Wilfred Ndifon avuga ku mpamvu y’ubu bushakashatsi bagiye gukorera mu Rwanda.
Yagize ati “Turabizi ko ibihe biri guhindagurika ndetse bikangiza ubuzima bwacu, ariko se ibyo wahangana nabyo ute? Abantu barabizi, ariko kugira ngo hagire ingamba zifatwa, hakenerwa ibipimo, hakenewe amakuru yizewe”.
Munyazikwiye Faustin, Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kurengera ibidukikije REMA, avuga ko ubu bushakashatsi ari amahirwe yo kumenya ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.
Yagize ati “Iyo icyegeranyo cy’ubushyuhe cyazamutse kubera imbaraga z’imihindagurikire y’ibihe byanga bikunda bwa burwayi burahavuka bukaniyongera, muri ya mazi atemba, muri ya myuzure, muri bya bidendezi niho hava indwara ziva mu mazi yanduye, imyuka twohereza mu kirere nibyo nyirabayazana wo kwiyongera kw’indwara z’imyanya y’ubuhumekero”.
Akenshi usanga ibihugu biri munzira y’amajyambere aribyo byugarijwe n’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ingaruka ziterwa nabyo nk’ imvura nyinshi, izuba ryinshi, ibi byose bikaba byatera indwara z’ubuhumekero akenshi ziterwa n’imyuka ihumanya ikirere.
Mukanyandwi Marie Louise