Home IMYIDAGADURO Ihurizo ku irengero ry’umukinnyi Nzarora Marcel uheruka gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri...

Ihurizo ku irengero ry’umukinnyi Nzarora Marcel uheruka gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Mukura VS

Umunyezamu Nzarora Marcel w’ikipe y’igihugu Amavubi na Mukura VS abakunzi ba ruhago baribaza irengero rye, nyuma y’uko haciye igihe kinini atagaragara.

Amakuru ajyanye n’akazi aheruka ni inkuru y’Inyarwanda.com yo ku Itariki 05/10/2019 yavugaga ko Nzarora Marcel wari umaze ibyumweru bitandatu ari mu igeragezwa mu ikipe itaratangajwe amazina yo mu gihugu cya Ecosse ko yagombaga kugaruka mu Rwanda mu ikipe ya Mukura VS.

Icyo gihe Nzarora ubwe aganira na Inyarwanda.com yayitangarije ko igeragezwa yagiyemo ritagenze neza bityo ko agomba kugaruka mu Rwanda mu ntangiriro z’icyumweru gitaha( Ubwo yabivugaga ku Itariki 05/10/2019) akaza akaganira n’ubuyobozi bwa Mukura bwari bwarazanye undi munyezamu wo gusimbura Nzarora.

Icyo gihe abakunzi ba Ruhago muri rusange ndetse n’abakunzi b’uyu munyezamu by’umwihariko bari bishimye ko bagiye kumubona mu kibuga, kuko byari nyuma gato y’aho yari aherutse gusinya amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya Mukura VS,nyamara byaje gutungurana atagaragaye mu kibuga.

Ubwo twaganiraga na bamwe mu nshuti za Nzarora umwe bakundaga kugaragara akenshi bari kumwe, wumvaga nawe adatangaza neza niba yaba azi aho ubu Nzarora aherereye cyakora agira amwe mu makuru atangaza.

Yagize ati : « Nzarora Yaje kujya mu gihugu cy’Ubwongereza gukorayo igeragezwa mu makipe atandukanye,gusa ntibyagenda neza kuko yaje kugaruka mu Rwanda aje gukinira ikipe ya Mukura nk’uko yari yarasize babyumvikanye. »

Yakomeje agira ati : « Ku Itariki 06/10/2019 nibwo yagarutse mu Rwanda avuye mu gihugu cy’Ubwongereza ubwo bitari bikunze ngo bigende neza nk’uko yabyifuzaga. Gusa amakuru nkura ku muntu we wahafi cyane ni uko ku itariki 16/10/2019 yagaragaye ari kwa muganga ku bitaro by’Umwami Faysal, ariko nyuma y’aho nta yandi makuru ye yigeze amenyekana. »

Nzarora Marcel ni umukinnyi wagaragaye mu makipe atandukanye mu Rwanda, yakiniye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, aho yanakinnye mu gikombe cy’Isi ari umunyezamu muri Mexico, aza gukina mu ikipe y’igihugu y’abaterengeje imyaka 20, akina mu ikipe y’abaterengeje imyaka 23 ndetse yanakinnye mu ikipe nkuru y’igihugu (AMAVUBI). Yakiniye n’amakipe atandukanye mu cyiciro cya mbere : Isonga, Rayon Sport, ndetse yanakiniye ikipe ya Police FC.

Aha Nzarora yari mu gikombe cy’Isi cy’abaterengeje imyaka 17 muri Mexico.

Ubumwe.com turacyakomeje kubashakishiriza amakuru ye, tuzakomeza kubamenyesha.

N. Aimee

NO COMMENTS