Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ikipe y’ingabo z’igihugu (APR FC) yongeye kumanura amarira ku matama y’abakinnyi

Ikipe y’ingabo z’igihugu (APR FC) yongeye kumanura amarira ku matama y’abakinnyi

Ikipe ya Apr fc yatwaye igikombe cya shampiona iheruka ya 2022-2023, ntiyanyuzwe n’umusaruro wa bamwe mubakinnyi byatumwe ihitamo gutandukana na bamwe mubayifashije kwegukana icyo gikombe.

Iyi kipe isanzwe izwiho gukinisha abakinnyi beza b’abanyarwanda, yahinduye umujyo ubu yongeyemo abanyamahanga, ibi byatumwe ihitamo gusezere abakinnyi 10 b’abanyarwanda barimo n’uwari kapiteni wayo Manishimwe Djabel.

Abo bakinnyi ni Manishimwe Djabel, Itangishaka Blaise, Rwabuhihi Placide, Ishimwe Fiston, Ndikumana Fabio, Nsanzimfura Keddy, Ndayishimiye Didiedone, Uwuduhaye Aboubakal, Nsegimana Irishad na Mugisha Bonheur.
Abakinnyi batijwe ni Mugunga Yves ndetse na Ishimwe Anicet.
Iyi kipe Kandi izwiho guhemba neza, igatanga agahimbazamuswi gahagije ndetse abakinnyi bayo bakabaho neza kurusha andi makipe yose yo mu Rwanda. Ibi bituma bamwe gutandukana nayo amarira ashoka ku matama.

 

Nsengiyumva Jean Marie Vianney

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here