Home AMAKURU ACUKUMBUYE Imihindagurikire y’ikirere ishobora gutera ibihombo ku bahinzi

Imihindagurikire y’ikirere ishobora gutera ibihombo ku bahinzi

Imihindagurikiye y’ikirere ishobora gutuma umubare munini w’abakora ubuhinzi babureka, bitewe n’ibihombo bahura nabyo mu gihe imvura yagabanutse, cyangwa izuba rikava ari ryinshi.

Abahinzi bagaragaza ko ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere mu Rwanda zigaragaza kuko imvura itakigwa mu bihe bisanzwe yari isanzwe igwamo, ibi bigatera igihombo abahinzi ku buryo bamwe muri bo bavuga ko nta gikozwe hari abareka ubuhinzi bakigira mu bindi.

Hakuzumuremyi Aimable ni umuhinzi wo mu Karere ka Kamonyi avuga ko leta yanjya ibafasha mu gihe cy’izuba kugira ngo babashe guhangana n’imihindagurikire.

ati “Iyo ubonye uhomba uravuga uti n’ubundi se ko ntari kubona amafaranga, nkaba ntari kwihaza mu mubyo kurya simbashe no gusagurira isoko uti reka mbyihorere. Muri rusange Leta icyo yakora nk’uko iteganyagihe rihari, yajya ikomeza nyine igashyiraho iteganyagihe. Kandi ikindi naho bishoboka igashyiraho bya bidamu by’amazi, kuko umuhinzi ntabwo yabyishoboza. Ariko Leta ishyizemo imbaraga biriya bidamu birashoboka.”

Uwimana Agnes nawe avuga ko imihindagurikire y’ikirere ishobora kugira ingaruka ku buhinzi igihe yaguye impitagihe

Ati “ Urabona nk’ubu imvura yatinze kugwa ishobora kugwa ikagwa nabi. Ibyo twahinze n’ubundi bigapfa. Ibyahinzwe mbere bigapfa n’ibyahinzwe nyuma bigapfa, bitewe n’uko imvura yaguye igihe kitari icyayo.”

Abahinzi batangaza ko ibi bihe bisigaye byarahindutse.

Isesengura ryakozwe ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere igaragaza ko imvura igwa mu Rwanda yagabanutseho iminsi iri hagati ya 35 na 45.

Ni ikibazo Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko gihangayikishije, kandi ko nta gikozwe ngo abaturage bashyire imbaraga mu kubungabunga ibidukikije ikibazo cyarushaho gukomera.

Minisitiri w’ibidukikije Dr, Mujawamariya Jean D’Arc aganira n’itangazamakuru rya Leta yagize ati “ Ntabwo tukivuga ngo dufite ibihe bine by’umwaka, kubera y’uko ugira gutya nko mu gihe umuhindo wagombye kuba urimbanyije, ukabona ubushyuhe. Ngira ngo murabibona tumaze iminsi mu bushyuhe imvura igira gutya igakuba ntigwe, ibyo byose ni ingaruka z’imihindagurikiye y’ibihe. Ubwo rero buri muntu wese mu bimureba agomba gukora uko ashoboye kose, akabungabunga ibidukikije atera amashyamba.”

U Rwanda rubarwa mu bihugu bifite ubudahangarwa bucye ku ngaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere, ariko Guverinoma igaragaza ko ishyize imbaraga nyinshi mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurkire y’ikirere.

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here