Home AMAKURU ACUKUMBUYE Impapuro zisaga 4,800 zizifashishwa n’abafiteubumuga bwo kutabona mu matora

Impapuro zisaga 4,800 zizifashishwa n’abafiteubumuga bwo kutabona mu matora

Abafite ubumuga bwo kutabona no kumva, barasaba inzegozishinzwe amatora kubaha amahirwe yo kwihitiramo ababayobora kugira ngo batange umusanzu mu iterambere ry’Igihugu .

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabamaze impungenge ivuga ko hari impapuro zisaga 4,800 zizifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora  yatangaje ko hari impapuro zigera ku bihumbi bine n’amagana inani (4,800)  zizifashishwa n’abafite ubumuga zamaze gutunganywa ubu bakaba biteguye kuzigeza ahazatorerwa hirya no hino mu gihugu

Umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona witwa Niwemutoni Alice aganira na ubumwe.com, avuga ko yizeye adashidikanya ko aya matora azagira itandukaniro rinini ugereranyije n’ayashize, ibi akabivuga ashingiye ku iterambere ry’igihugu n’uburyo abafite ubumuga basigaye bitabwaho muri rusange, ati: “ Mu matora atandukanye abafite ubumuga bagiye bahezwa bitewe nuko bamwe babafataga nk’aho badashoboye kandi twese kubaka igihugu biratureba, kwitorera abadufasha gutera imbere birareba twese nkabanyarwanda natwe rero turiteguye kuzatora

Akomeza avuga ko we na bagenzi be, bafite ubumuga bwo kutabona bizeye ko muri aya matora y’Umukuru w’Igihugu nay’Abadepite, bazafashwa kubona impapuro zifashishywa n’abatabona.

Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda Mbabazi Olivia , avuga ko iki cyiciro kiri mu bihura n’imbogamizi nyinshi zishingiye ku myumvire, akaba asaba nibura ko hari ibyo Komisiyo y’igihugu y’amatora yabafasha hakagira bimwe bihinduka byatuma abafite ubumuga nabo bibona mu matora.

Ati; “Twese kubaka igihugu biraturaba, kwitorera abadufasha gutera imbere birareba abanyarwandabose

Umunyamabanga mukuru wa komisiyo y’igihugu y’amatora Charles Munyaneza avuga ko ibi byose byitaweho, bityo ngo ntawukwiriye kugira impungenge.
Yagize ati“kwegerezwa ibifasha abafite ubumuga gutora no gutora neza ni nshingano za buri wese. Ntamuntu ugomba kuvutsa amahirwe y’undi yo kubaka igihugu cye, ntawe ukwiye kwamburwa uburenganzira bwe bwo gutora cyangwa gutorwa mu gihe nta mbogamizi afiteAgashishikariza abafite ubumuga kwitabira amatora.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko abafite ubumuga bwo kutabona batazi gusoma inyandiko izwi nka Blaille, bazemererwa kujyana n’ubafasha gutora ariko uwo muntu akaba ataragira imyaka 18 y’amavuko, ni mugihe kandi iyi komisiyo ivuga ko abafite ubumuga muri rusange, bateganyirijwe uburyo bazoroherezwa mu matora.

Nibwo bwa mbere amatora ya Perezida n’ay’abadepite azabera umunsi umwe  nyuma yo guhuzwa hagamijwe kugabanya ingengo y’imari yayagendagaho. Amatora ni tariki 14 15 na 16 Nyakanga 2024”

Nd. Bienvenu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here