Home AMAKURU ACUKUMBUYE INKOMOKO Y’UMUNSI W’ABAKUNDANA ( Saint Valentin):

INKOMOKO Y’UMUNSI W’ABAKUNDANA ( Saint Valentin):

Nk’uko muri kiriziya Gaturika buri munsi uba ufite umutagatifu wawo wizihizwa ni nako bimeze ku Itariki 14 Gashyantare aba ari umunsi wa Mutagatifu Valantini( Saint Valentin).
Umunsi wa Saint Valentin cyangwa Valentin’s day ni umunsi umaze igihe kitari gito wizihizwa mu bihugu byinshi byo ku isi., aho abakundana boherezanya inpano zitandukanye higanjemo indabo z’irosa zigaragaza urukundo ruhamye.
Uyu munsi kandi ufatwa nk’umunsi w’abashakanye ndetse n’abatarashakana ariko bemeranye urukundo,abandi nabo bakaboneraho kwubwirana ko bakundana mbese hari n’ibihugu bibyita umunsi w’ubushuti nko muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Inkomoko ya gikristu.
Umutagatifu Valantin…
La Ubuzima bw’umutagatifu bizihiza tariki 14 Gashyantare ni ubuzima bw’amayobera. Mutagatifu Valantin yari umupadiri,yapfuye ahagana 270. Bavuga ko yakatiwe igihano cy’urupfu n’umutware witwaga Claude II yamuhoye kuba uyu mu padiri yarashyigikiye ugusezerana imbere y’Imana. Ku mgoma y’uyu mutegetsi Claude II yari yarabuzanyije ugushyingiranwa kuko yabonaga ko abantu nibasezerana ibi bizaba imbogamizi abagabo ntibazajye bemera gusiga abagore babo ngo bajye ku rugamba.
Mutagatifu Valentin rero akatirwa igihano cy’urupfu ashinjwa guharanira urukundo no gusezerana.
Umunsi mukuru w’abakundana.
Guhera mu mwaka wa 1496, Papa Alexandre VI yagize  umutagatifu  Valentin  umuyobozi w’ikirenga w’abakundana. Ibi yabitangaje ku mugaragaro. Uyu munsi wumvishwe cyane n’abasore n’inkumi batararushinga baba bagishakisha abo bazabana.
Uyu munsi uha ahanini abasore umwanya wo gushakisha uwo bazabana cyangwa akaboneraho kubwira awo bazabana ijambo ry’akamaro! I bi binakorwa mu mico itandukanye aho hari imico babikoramo nk’umukino kuri iyi tariki bagafata abakobwa bose bo muri uyu mudugudu bakajya kwihisha noneho abasore nabo bose bakajya gushakisha aho bihishe.( Umukino wo kwihishanya).
Abubatse nabo bagafata igihe bagasohokana kwinezeza ndetse bagataha n’ubukwe kugira ngo biyibutse uko nabo byabageyagizwe ku mugaragaro.
 
Munyaneza Pascal.

84 COMMENTS

  1. “Hi there! This post could not be written any better! Reading this post reminds me of my previous room mate! He always kept talking about this. I will forward this article to him. Pretty sure he will have a good read. Thank you for sharing!”

  2. “It’s a pity you don’t have a donate button! I’d without a doubt donate to this brilliant blog! I guess for now i’ll settle for bookmarking and adding your RSS feed to my Google account. I look forward to fresh updates and will talk about this website with my Facebook group. Talk soon!”

  3. “Attractive section of content. I just stumbled upon your web site and in accession capital to assert that I acquire in fact enjoyed account your blog posts. Any way I’ll be subscribing to your feeds and even I achievement you access consistently quickly.”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here