Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ese mu buzima bwa Yesu ku isi yaba yarigeze aseka? Niba...

Ese mu buzima bwa Yesu ku isi yaba yarigeze aseka? Niba ari yego yaba yarasekejwe n’iki? Niba ari hoya yaba yarabujijwe n’iki? Inkuru irambuye:

N’ubwo ubushakashatsi bugaragaza ko guseka ari ngombwa mu buzima  bw’umuntu ndetse hari n’imvugo ivuga ngo “guseka byongera iminsi yo kubaho” Aha babivuga bashaka kwerekana akamaro gakomeye ko guseka. Ndetse bikagaragaza ko Yesu yaje ku isi avuka nk’uko natwe tuvuka ndetse anabaho mu buzima twese tubaho. Ariko igitangaje ni uko ubushakashatsi bwakozwe abenshi bavuga ko bigoye kugaragaza ko Yesu hari aho yaba yaragaragaye aseka mu gihe cyose yamaze ku isi.
Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko Yesu atigeze aseka na rimwe ubwo bushakashatsi  bwakozwe na St Jean Chrisostome yakoreye Boudelaire mu binyejana byinshi ndetse y’ifashishije abahanga n’abashakashatsi benshi yanzuye ko Yesu atigeze aseka mu mwanzuro we yagize ati: “Niba ivangili itwereka ko Yesu yarize (Yohana11:35),Ko Yesu yariye( Luka24:43),Yesu ari kunywa( Yohani4:7), ikatwereka Yesu aryamye (Mariko4:38). None se kuki batagaragaje nahamwe Yesu aseka ni uko ubwo atigeze abikora. kuko iyo aseka nabwo twari kugira aho tubisoma mu ivangili.
Ariko nabwo kuba Ivangili ntanahamwe igaragaza ko Yesu yasetse ntibihita bisobanura burundu ko Yesu atigeze aseka ubuzima bwe bwose. Ivangili itwereka ubuzima bwa Yesu imyaka itatu ya nyuma y’ubuzima bwe bwa hano ku isi. Ni ukuvuga imyaka itatu mbere y’urupfu rwe.
Bikagaragara ko muri iyi myaka itatu rero ivangili itwetreka icyo gihe Yesu yari yegereje urupfu rwe aribyo yatekerezaga cyane. Mbese bikagaragaza ko ntakintu cyari gihari aho cyatuma aseka! Kuko byari umubabaro wari umutegereje.
Ahandi ababwiriza basobanurako ivangili  itagaragaje imibereho ya Yesu yose kuko batari gukunda: Yohana 20;30-31 “Hariho n’ibindi bimenyetso byinshi Yesu yakoreye imbere y’abigishwa, bitanditswe muri iki gitabo.Ariko ibi byandikiwe kugira ngo mwizere yuko Yesu ari Kristo Umwana w’Imana, kandi ngo nimwizera muherwa ubugingo mu izina rye.”
Yohana21:25: “Ariko hariho n’ibindi byinshi Yesu yakoze, byakwandikwa byose ngira ngo ibitabo byakwandikwa ntibyakwirwa mu isi.”
Abenshi bagenda bavuga ko Yesu ntakintu nakimwe yabonye ku isi cyari kumusetsa,abandi bati: Muri misiyo ya Yesu ntabyo guseka byari birimo.
Igihari ni uko hatahita hafatwa umwanzuro ko kuba mu byandistwe ntanahamwe bigaragara ko Yesu yasetse bidasobanurwa ko koko atigeze aseka, ariko nabwo ntiwabihamya ko yasetse koko kandi ntaho wabibonye.
 
Mukazayire Immaculee
 

3 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here