Categories: Ubuzima

Inzoga zitujuje ubuziranenge zahitanye abantu 50 mu mezi atandatu

Hashize iminsi havugwa ibibazo by’inzoga by’umwihariko iz’inkorano zitujuje ubuziranenge, zigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu bikaviramo bamwe urupfu, kuko hari abatari bake zimaze guhitana no gutera bamwe ubumuga mu buryo bukomeye.

Minisitiri w’ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bifatwa nk’icyorezo.

Ati “Twe tubona ari icyorezo mu bindi kuko kuva uyu mwaka watangira mu mavuriro mu gihugu twakiriye abantu barenga 500 baje kwivuza inzoga, harimo aba Ngoma, Nyagatare n’abo mu Majyepfo, turabakira turabavura, bamwe bahasigaga n’ ubuzima, harimo n’abagera kuri 50 bapfuye bataragera kwa muganga mu mezi 6 abanza y’uyu mwaka. Abagera ku 100 bahumye amaso, ab’imyijima n’impyiko bo bisaba igihe, ariko na bo ntibitinda ko barwara, abamaze kugira indwara z’ubwonko z’igihe kirekire nabo ni uko”.

Minisitiri Nsanzimana akomeza agira ati “Urebye nk’imibare y’abicwa n’indwara zitandura harimo iz’umutima, izifitanye isano n’isukari, izifitanye isano na kanseri byose bifitanye isano n’ibyo abantu baba banyweye n’ibyo baba bariye, cyane cyane izo nzoga, isukari abantu bacanira  batazi n’ingano bagasuka muri Etanolo, yarangiza agasukamo amatafari agapfundikira bakazita amazina, bakaziha abantu bakanywa”.

Inzoga zitujuje ubuziranenge ziramaganwa

Minisitiri  w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, avuga ko ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byangiza ubuzima bw’abaturage, kandi hifuzwa umuryango muzima.

Ati “Tumaze igihe nk’Igihugu turi mu bikorwa by’ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage ububi bw’inzoga, by’umwihariko izitujuje ubuziranenge, ariko tunigisha abaturage ko kunywa inzoga nyinshi nta shema ririmo. Twakoze ubukangurambaga bwa Tunywe less, ariko ntabwo biracika.  Dukomeje kwigisha abaturage ububi bw’inzoga ariko bikajyana n’ingamba zo guca intege no kurandura burundu ibijyanye no gukora no gucuruza no gukwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge”.

Akomeza agira ati “Icyo twifuza ni ukugira umuryango nyarwanda ufite abantu bazima, kuko ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byangiza ubuzima bw’abaturage. Icyo tugamije ni ukugira abantu bazima bashobora kugira icyo bimarira ubwabo, bakagira uruhare mu guteza imbere Igihugu, bizadufasha kugera aho twifuza nk’Igihugu”.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe iperereza ry’ibyaha no kurwanya iterabwoba mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Peter Karake, avuga ko abakoresheje  ibyangombwa  ibinyuranyije n’ibyo babibahereye bikagira ingaruka ku bantu bigize ibyaha.

Ati “Ubu dufunze abantu bagera kuri 50 ndetse hari n’abahunze tugishakisha, icyaha bakora cyane ni ugukwirakwiza ibintu bitujuje ubuziranenge, cyangwa se bishobora guhumanya ubuzima bw’abantu, bigize icyaha mu mategeko y’u Rwanda ahana mu ngingo ya 13 mu itegeko rishya. Iki cyaha gihanishwa kuva ku myaka 3 kugera kuri 5 ndetse n’amande ashobora kuva kuri Miliyoni 1 kugera kuri Miliyoni 5, kuko iyo ukwirakwiza ibintu bitujuje ubuziranenge, hakaba havamo impfu utateganyije. Uba ukoze icyaha cy’ubwicanyi utabigambiriye, uwabikoze arakurikiranwa”.

Inzoga zitujuje ubuziranenge zahitanye abantu 50 mu mezi atandatu

Imibare igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2026, mu Turere turimo, Nyagatare, Ngoma, Bugesera, Rwamagana, Gisagara, Nyamagabe na Nyabihu hapfuye abantu 50 bazize inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge.

Mukanyandwi Marie Louise

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

2 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

2 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

2 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago