Home Uncategorized Itorero asengeramo ryamubujije guhanura ariko yabirenzeho arahanura.

Itorero asengeramo ryamubujije guhanura ariko yabirenzeho arahanura.

Mu matorero menshi hagaragara abantu bitwa abahanuzi aba bantu ngo baba bavuga ibyo Imana yabatumye kubwira ubwoko bwayo byaba kubwira  umuntu kugiti cye cyangwa kubwirira abantu muruhame.
Aba bantu akenshi iyo  batangiye kugira ubutumwa bageza ku iteraniro abantu baratuza hakaba umutekano n’umutuzo kugira ngo bumve ubutumwa Imana yabageneye. Ariko hari igihe ureba ugasanga hari abahanuzi baba batagihabwa agaciro ngo bahabwe umwanya wo kugira icyo bageza ku iteraniro kuko baba barafashwe nk’abantu batari abahanuzi bukuri ahubwo ibyo bakora baba bigana abandi. Maze batangira kugira icyo bavuga ntihagire ubaha agaciro ahubwo bagakomeza gahunda bari barimo.

Nubwo bigenda bigaragara kenshi kandi henshi hari Itorero rimwe tutashatse kuvuga izina kugira ngo bitagira icyo bihungabanya. Ikinyamakuru ubumwe.com bari mu kazi nkuko bisanzwe mu iteraniro korari imaze kuririmba mugihe bagiye kwicara umugore umwe tutifuje gutangaza  amazina ye,  aherako atangira gutitira no kwiterahejuru no kuzenguruka ubona agenda azamura imyambaro ye ngo ari guhanura ubwo aratangira akavuga mururimi rutumvikana (Ibyo bita kuvuga mundimi) maze akagenda asobanura mu Kinyarwanda abwira abari mu iteraniro abaha amasezerano ati: Imana ibahaye amahoro,Ibyawe bari baragutwaye Imana irabigaruye,… n’andi masezerano menshi atandukanye.

Uyu mugore yagumye gutitira no kwizengurukaho kugeza aho ubona atakaza kwiyitaho nk’umubyeyi wiyubashye kugeza aho yazamuye imyenda maze igice cye cy’umubiri kitari ngombwa ko cyabonnywa na buriwese kiragaragara kuburyo ubona imyifato ye itiyubashye.
Icyaje kugaragara ni uko n’uwari uyuboye gahunda yamuciye mu ijambo maze mugihe akiri kuvuga uwari uyoboye gahunda yafashe indangurura majwi atangira kumuvugiramo ari kuvuga gahunda ikurikiraho uyu witwa umuhanuzi aho guceceka nawe yarakomeje avugira muri urwo rusaku rw’indangurura majwi ukumva ari kuvuga ariko umuntu atakwumva icyo ari kuvuga.
Nyuma  y’amateraniro umunyamakuru wacu yaje kuganira n’umwe mu bayobozi bo muri iri torero(Utifuje ko izina rye n’isuraye bijya kumugaragaro) impamvu uwari uyoboye gahunda  ataretse uwo muhanuzi ngo ageze ubutumwa Imana yamuhaye ku Iteraniro maze adutangariza ibi bikurikira:
Ati: “ Hoya rwose kuko uriya muntu twaramuhuguye kuko twasanze nta buhanuzi Imana ibayamuhaye, ariko ntabwo yumva ngo abireke kuko twasanze hari abiyita abahanuzi kandi ataribo ahubwo bakigana ibyo babonanye abandi. Uriya muntu rero buriya ibyo yakoze byitwa nko kwiyerekana kuko yabonye hari abantu benshi cyane ndetse yariyanabonye ko n’itangaza makuru rihari. Iyo rero uriya wari uyo boye gahunda atamucecekesha gahunda zose zari gupfa kuko yarikuguma yivugira.”
Abantu nk’aba barahari rero mumatorero menshi atandukanye ubona badafite imyifato ikwiriye umuhanuzi w’Imana koko, ahubwo ukabona ari gukora ibintu bimutesha agaciro kandi ibi bimaze kugaragara kenshi ko bikorwa n’abantu b’igitsinagore.
Ubumwe.com bazegera abayobozi b’amatorero maze batubwire ikijyanye n’ibi bigenda bigaragara mu matorero bayoboye n’ingamba kuri iki kibazo kuko kigenda kigaragaza isura mbi ku matorero. Aba bisobanukiwe bazadusobanurira aho ubuhanuzi buhuriye no gutitira, kuvuza induru, Kwiruka,…

Mukazayire Immaculee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here