Kigali, Werurwe 2016
-Nta na rimwe nigeze ntekereza ko bishobora kumbaho. Urukundo we! (Abivuga buhoro).
Sabrina yari yaburiye mu bitekerezo bye. Mbere y’uko akunda, ntiyemeraga ko urukundo rubaho. Amaze guhura na Manzi ni bwo byahindutse. Yivugishaga ibyo yibutse uko yamukunze ndetse n’ubuzima bwa mbere yaho.
▲▲▲
Yari muto cyane akinjira mu Rwunge rw’Amashuri rw’I Rulindo. Aha hari mu 1996. Abantu benshi ntibemeraga ko akwije imyaka yo kwiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye kuko yari mugufi cyane. Yiga umwaka wa mbere neza ndetse yabonaga amanota menshi. Ageze mu biruhuko bikuru, Sabrina yarakuze cyane. Nawe yarirebaga akiyoberwa. Ubundi yajyaga ababazwa n’ukuntu abandi bangana bari inkumi, we abantu bagahora bamwita “ka kana”.
Sabrina yagiraga mubyara we witwa Mugabonkundi François ariko bagakunda kumwita Franco. Ibiruhuko byenda kurangira Franco yaje kumusura agira ngo amusezereho kuko yakoraga i Butare akaza nka buri byumweru 2 cyangwa 3. Baraganiraga cyane. N’ubwo Franco yamurushaga imyaka 10 ntibyababuzaga kuganira nk’abangana.
Baraganiriye cyane ndetse Franco aza gusaba Sabrina ko yamwereka alubumu dore ko icyo gihe bakundaga kuzakiriza abashyitsi. Yagendaga amubwira amazina y’abantu barimo, icyo bahuriyeho n’ibindi. Baza kugera ku ifoto imwe y’umusore uri mu kigero kimwe na Sabrina wifotoreje ku rurabyo arukozeho. Kugeza ubwo ni we musore wenyine wari urimo usibye abo mu muryango wa Sabrina. Franco yitegereza iyo foto, ayikura muri alubumu, asoma amagambo yari yanditseho inyuma. “Chère Sabrina, nguhaye iyo foto ngo uzajye unyibuka. Nta wamenya icyo ubuzima buri imbere buduteganirije. Wenda wasanga ari ubwa nyuma tubonanye amaso ku maso. Mu igurana nawe uzampe iyawe. Frédéric.”.
Franco ntiyabyihanganiye, yahise amubazanya igihunga.
-Uyu se we ni uwa he ?
-Aba i Remera, akaba yitwa Fre…
Sabrina atararangiza iryo zina, Franco amuca mu ijambo.
-Nabibonye inyuma ku ifoto ko yitwa Frédéric. Muziranye he ?
-Ni umu chéri wanjye (Ibyo Sabrina abivuga amwenyura).
Amaze kuvuga gutyo, Franco ahita arakara bigaragara mu maso, ariko agerageza kwigarura.
-Yiga he ?
-Yiga i Rulindo, aho niga ubu.
Avuze atyo yumva ashatse kwigarura ngo amubwire ko amubeshye, ko nta kiri hagati yabo. Yari abivuze yikinira none byari bigiye kumuteranya na mubyara we. Hashira nk’iminota 2 ntawe uvuga. Igihe Franco yahisemo kuvuga, ijwi rye ntiryari rimeze nk’iryo asanganywe. Byumvikanaga ko afite ikiniga.
-Sabri, ndumva hari ibintu tugomba kuganiraho.
-Nk’ibiki ?
-Ni ibintu bimaze igihe kirekire. Kuki utajya ureba kure ?
-Nari nzi ko byose tubiganira (Sabrina abivuga atuje).
-Hari ibyo tutaraganira. Cyangwa igihe cyari kitaragera ariko ndakeka ari iki.
Franco araceceka, na Sabrina biba uko. Ariko Sabrina yumva agize ubwoba mu mutima ku bw’icyo agiye kumubwira, abona kandi ko Franco yananiwe gutangira. Ni ko kumutera akanyabugabo.
-Vuga nguteze yombi.
-Sabri, hari ikintu wirengagiza. Wirengagiza ko ngukunda.
-Ariko ibyo ni ngombwa kuko uri mubyara wanjye. Wareka kunkunda se ngakundwa na rubanda ?
-Oya, ntabwo ari muri ubwo buryo ngukunda.
-Ibyo byo ntibishoboka. (Sabrina abivuga ahagurutse bigaragara ko atunguwe).
Franco nawe arahaguruka, amukurikira hafi y’idirishya ry’uruganiriro aho Sabrina yari ahagaze areba hanze yibaza ibimubayeho.
-Kubera iki se ? Ufite indi nshuti ? Nako nanjye ndacyabaza kandi wamaze kubinyerurira.
Sabrina agerageza kumusubiza, ariko yumva ikiniga kivanze n’uburakari.
-Ntabwo ari ibyo. Mbere na mbere ni ukubera isano dufitanye.
-Ibyo ntacyo bimbwiye kuko ababyara barabyarana.
Franco aceceka akanya agato agira ngo yumve icyo Sabrina amusubiza, undi aramwihorera.
-Sabri, wabishaka utabishaka tuzabana. Imyaka yose mfite, sinabuze undi muntu nkunda. Ahubwo ndagutegereje.
Ayo magambo Franco yayavuze ahagaze, amaze kuyavuga arasohoka akubitaho urugi bigaragara ko arakaye. Sabrina asigara yibaza niba asohotse agiye hafi cyangwa niba atashye. Ariko se ko yari agiye atamusezeye? Afunga alubumu ayisiga ku meza y’uruganiriro, afunga urugi nawe arasohoka nk’umukurikiye asanga yarenze. Ageze mu muhanda atangira kwitemberera ariko yibaza ibimubayeho. Hari n’isaha ya saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba izuba rirenga. Yari amasaha meza yo gutembera. Atembera nk’isaha yose agaruka mu rugo bugorobye nko mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice. Aka kagendo kamufasha kuruhuka kuko yumvaga mu mutwe we hashyushye.
Akigera mu rugo asanga Mama we yatashye aramusuhuza baganira akanya gato ahita ajya mu buriri atagiye ku meza. Yumvaga nta kintu ashaka gukoza mu kanwa. Ageze mu buriri abanza kubura ibitotsi kuko ibitekerezo byari byinshi. Ese koko Franco yaramukundaga cg yarikiniraga? Niba yaramukundaga se ko we nta byari bimurimo ? Ikindi, bari bafitanye isano ya bugufi. Yari mubyara we wo kwa nyirarume. Ibyo byose yarabyibazaga akabiburira igisubizo.
BIRACYAZA…
Olive Uwera