Categories: Uncategorized

Jamaica: Ingabo z’u Rwanda zirimo gusana ibyangijwe n’ibiza

Ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu itsinda ry’abubatsi (Engineering Command) ziri muri Jamaica, ku bufatanye n’iki gihugu, batangiye kubaka no gusana ibyangijwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Hurricane Melissa.

Ahitwa Montego Bay muri St James Parish ni ho byatangiriye,bahera ku gusana inzu z’abaturage zangijwe n’uyu muyaga, bikaba bigaragaza intangiriro y’ibikorwa byo gufasha imiryango yahuye n’ingaruka z’uwo muyaga wangije byinshi.

Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Jamaica ku itariki 14 Mutarama 2026, hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’iki gihugu, agamije gutanga ubufasha mu gusana ibikorwa remezo byangijwe n’ibiza.

Iyi nkubi y’umuyaga yibasiye agace ka Caraïbes mu mpera z’umwaka ushize, ikaba yarigirije nkana ku gihugu cya Jamaica.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

13 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

21 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

6 days ago