Categories: Imikino

Javier Pastore wakiniye PSG yashimye impano z’abana b’u Rwanda

Umunya-Argentine Javier Matías Pastore wakiniye Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, ku wa Gatatu tariki 3 Nzeri 2025 yasuye Stade Amahoro, akorana imyitozo n’abana bo mu irerero rya PSG Academy, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye bw’u Rwanda n’iyi kipe yo mu Bufaransa.

Javier Pastore wari kumwe na Rwego Ngarambe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo ndetse na Candy Basomingera, Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, yashimye impano y’umupira w’amaguru yabonanye abana bo mu irerero rya PSG Academy.

Javier Matías Pastore ari mu Rwanda kuva ku wa Gatatu, aho azitabira ibirori byo kwita izina abana b’ingagi ku nshuro ya 20, mu muhango uzabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Nzeri 2025.

Titi Léopold

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

9 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

1 day ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

1 day ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago