Categories: Imyidagaduro

Michelle Yeoh, icyamamare muri filime za ‘Action’ ari mu Rwanda

Michelle Yeoh n’umugabo we Jean Todt, bari mu Rwanda aho babanje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Nyuma yaho basuye Pariki y’Ibirunga, birebera ingangi n’izindi nyamaswa ziba muri iryoshyamba rikurura benshi.

Yeoh ni umwe mu bagore bazwi cyane muri filime za ‘Action’ ku Isi, akaba yavuze ko yishimiye kuza mu Rwanda, nk’uko yabyanditse mu gitabo cy’abahagenda.

Ati “Nageze mu gihugu cyiza cy’u Rwanda mpita njya ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Kwibuka no kwiga kudaheranwa no kunga ubumwe, ngo ukomeze kujya imbere, imbabazi n’ubugwaneza”.

Ubwo ni ubutumwa bwanditswe n’iki cyamamare muri filimi zamenyekanye cyane yakinnye, nka ‘Hidden Dragon’, ‘Everything Everywhere All at Once’ n’izindi.

Michelle ubu ufite imyaka 63, yavukiye muri Malaysia aho yabaye kandi Miss Malaysia mu 1983.

Nyuma yatangiye gukina filime za ‘Action’ muri Hong Kong, zirimo izizwi cyane nka ‘Yes, Madam!’ (1985) na ‘Supercop’ (1992) yakinanye na Jackie Chan, Yakinnye kandi muri filime ya James Bond ‘Tomorrow Never Dies’ (1997).

Mu 2023, Yeoh yegukanye igihembo cya Oscar nk’umukinnyi mwiza wa filime (Best Actor) kubera iyitwa ‘Everything Everywhere All at Once’ (2022).

Icyo gihe Michelle Yeoh yabaye umugore wa mbere wo muri Aziya wegukanye iki gihembo cya Oscar nka ‘Best Actor’.

Kugera mu Rwanda kwe byashimishije benshi mu Banyarwanda bamuzi muri filimi ze babonye, nk’uko babigaragaje ku mbuga nkoranyambaga.

Titi Léopold

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

9 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

1 day ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

1 day ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago